Ukraine yagabye ibitero bya Drones mu Burusiya

Kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo, Ukraine yagabye ibitero bya drones mu mujyi wa Kazan, mu karere ka Tatarstan, mu Burusiya. Amakuru yatanzwe na guverineri wa Tatarstan, Rustam Minnikhanov, yemeje ko drones umunani zateye uyu mujyi, aho esheshatu zagonze inyubako z’amacumbi, imwe igonga uruganda, naho indi imwe iraswa mu mugezi. Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga […]

Gitifu wa Rusizi n’uwa Kirehe barafunzwe 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Mbyayingabo Athanase wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi na Nsabimana Cyprien w’aka Kirehe, bakaba bakurikiranweho gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni icyaha aba bayobozi bombi basangiye na Rutikanga Joseph usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyamasheke. RIB mu butumwa yanyujije ku […]

Amerika yikomye ibihugu biterura ngo bishinje ingabo za RDF kuba muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu zikomye ibihugu biterura ngo bishinje u Rwanda kugira uruhare mu kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Amerika yabitangaje biciye muri Ambasaderi wayo mu muryango w’Abibumbye, Linda Thomas-Greenfield. Byari nyuma y’uko akanama gashinzwe umutekano ku Isi mu muryango w’Abibumbye kari kamaze gutora umwanzuro wongera mu […]

Cassa Mbungo yaburiye Amavubi hakiri kare 

Umutoza Cassa Mbungo usigaye ukorera muri Sudani Y’Epfo yaburiye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yitegura umukino ukomeye izahuramo na Sudani y’Epfo mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).  Uyu mukino ubanza uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2024, muri Sudani y’Epfo. Cassa Mbungo André, […]

Leta yohereje Jose Chameleone hanze y’igihugu kwivuza

Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kohereza umuhanzi w’icyamamare Jose Chameleone hanze y’igihugu kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuye, nyuma y’uko amaze iminsi arwariye mu bitaro kubera uburwayi bwaturutse kugukoresha ibiyobyabwenge. Minisitiri w’Ubutegetsi ushinzwe Urubyiruko n’Imibereho y’Abana, Hon. Balaam Barugahara Ateenyi, ni we watangaje iyi nkuru, aho yavuze ko yamenyesheje Perezida Museveni ikibazo cya Chameleone, maze […]

Umunyamakuru Habababyeyi wari ufite ubukwe yapfuye

Habababyeyi Pascal wari umunyamakuru wa Radio na Televiziyo 10 akanaba umunyamategeko, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza. Habababyeyi yari azwi cyane mu kiganiro ‘Ahabona’ gitambuka kuri Televiziyo  yakoranaga na Oswald Mutuyeyezu ‘Oswakim’ bafatanyaga gusesengura amakuru aba yasohotse mu bitangazamakuru. Amakuru aturuka mu bantu be ba hafi aravuga ko yazize uburwayi butunguranye. Nyakwigendera […]

M23 yateze iminsi Gen. Masunzu washinzwe FARDC mu bice irwaniramo

Umutwe wa M23 wateze iminsi Lt. Gen. Masunzu Pacifique wagizwe umuyobozi w’Ingabo za RDC mu bice urwaniramo, umuteguza gutuma abamuhaye akazi bamwikiza. Ku wa Kane tariki ya 19 Ukuboza ni bwo Gen Masunzu yahawe ziriya nshingano nshya na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo za Congo (FARDC). Ni impinduka zasize […]

NESA yafunze amashuri 62 yiganjemo ay’i Musanze

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko cyahagaritse ibigo by’amashuri 62 birimo ay’incuke n’abanza yiganjemo ayo mu karere ka Musanze. Icyemezo cyo gufunga aya mashuri cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe muri Nzeri uyu mwaka. Ni ubugenzuzi bwanzuye ko ariya mashuri adakwiye gukomeza ibikorwa byo kwigisha guhera mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2024/2025 […]

Babiri bafunzwe bazira gushaka kuroga Perezida Hakainde Hichilema

Abagabo babiri bashinjwa kuba abarozi batawe muri yombi na Polisi ya Zambia, nyuma yo guhabwa inshingano zo kuroga Perezida Hakainde Hichilema w’iki gihugu. Polisi ya Zambia yatangaje ko Jasten Mabulesse Candunde na Leonard Phiri yabafatiye i Lusaka mu murwa mukuru. Itangazo Polisi yasohoye ku wa Gatanu rivuga ko “misiyo bari bafite yari iyo gukoresha inzaratsi” […]