IMG-20240905-WA0033-1024x682-1-960x639

NESA yafunze amashuri 62 yiganjemo ay’i Musanze

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko cyahagaritse ibigo by’amashuri 62 birimo ay’incuke n’abanza yiganjemo ayo mu karere ka Musanze.

Icyemezo cyo gufunga aya mashuri cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe muri Nzeri uyu mwaka.

Ni ubugenzuzi bwanzuye ko ariya mashuri adakwiye gukomeza ibikorwa byo kwigisha guhera mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2024/2025 kizatangira tariki 06 Mutarama 2025, kuko hari byinshi atujuje.

Ubugenzuzi bwakozwe  bwasize mu gihugu hose habonetse amashuri 785 yakoraga adafite ibyangombwa, ariko mu rwego rwo koroshya no gukemura ikibazo cy’ibyangombwa, harebwamo ayujuje ibisabwa ahabwa ibyangombwa, andi asabwa kugira ibyo akosora kugira ngo azahabwe ibyangombwa, andi asabwa gufunga burundu.

NESA ivuga ko ayasabwe gufunga burundu basanze akorera ahantu hadakwiye kuba ishuri, harimo adafite ibikoresho by’ishuri ku buryo ashyira ubuzima bw’abanyeshuri mu bibazo.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bérnard, avuga ko mu mashuri yafunzwe harimo 42 y’incuke ari na yo menshi.

Yagize ati: “Muri ayo mashuri 60, harimo 42 y’incuke usanga ariyo menshi. Umuntu agira gutya agafata icyumba cy’inzu akavuga ati ‘mfunguye ishuri ry’inshuke’. Andi icyenda ni aho usanga na yo yaratangiye muri ubwo buryo akarenga n’icyiciro cyo kuba afite ishuri ry’inshuke agashyiraho n’ishuri ribanza, ni yo mpamvu ayo yandi ari amashuri abanza.”

Dr Bahati yavuze ko mu busanzwe nta shuri ryagakwiye gutangira gukora ridafite ibyangombwa, gusa yungamo ko “icy’ingenzi ni ukureba niba baratangiye bujuje ibyangombwa, baba batabifite tukabasura tukabibaha, twasanga aho bakorera hashobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga tugafata icyemezo cyo gufunga ishuri.”

NESA ivuga ko nyuma yo gufunga ariya mashuri igiye gutangira gukorana n’uturere kugira ngo abana bayigagamo bashakirwe ahandi bajya kwiga.

Amashuri yafunzwe ni ayigenga yiganjemo ayo mu karere ka Musanze hafunzwe 26, Bugesera (13), Nyarugenge (11), Muhanga, Rubavu na Rwamagana buri hamwe hahagaritswe atatu, Kamonyi na Kirehe buri hamwe hahagaritswe abiri, na Huye, Karongi na Kicukiro buri hamwe hahagaritswe ishuri rimwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *