Imirwano ya FARDC na M23 mu marembo ya Goma yateje ubwoba

Imirwano ikomeye hagati y’ingabo z’umutwe wa M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kubura muri Teritwari ya Nyiragongo, hafi y’Umujyi wa Goma yateje ubwoba Muri wazalendo FARDC na FDLR. Imirwano yabanje kubera mu gice cya Rusayo uhuje FARDC na FDLR ndetse na Wazalendo, ubwo bashaka kujya gutabara Shove ubwo M23 yaharasaga ndetse […]

Abadepite bagaragaje impungenge ku baganga badafite uburambe bakora muri CHUB

Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, basabye Minisiteri y’Ubuzima ibisobanuro ku bakozi badafite uburambe mu kazi bakora mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB). Ni nyuma y’uko raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023-2024 Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta iheruka gusohora yerekana ko muri biriya bitaro hakoramo abakozi barimo abaganga batera […]

Rulindo: Hari abavugako bari gusabwa “Ejo Heza” kugirango bazarye inyama kuri Noheli

Bamwe mu batuye mu Karere ka Rulindo,baravuga ko muri iyi minsi mikuru kubona akaboga biri kubabera isobe,bitewe n’uko nta mabagiro ari muri kano karere,ibi bakaba bavuga ko iyi minsi mikuru bagiye kuyirya nabi,bakanavugako hari abasabwe gutanga Ejo Heza kugirango bemererwe kubaga. Bamwe mu baganiriye na BWIZA bavuga ko baherutse kubwirwa ko bareba uko bakwihuriza mu […]

Ingabo zirenga 1.000 za Koreya ya Ruguru zimaze kwicwa cyangwa gukomerekera mu Burusiya

Kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw’ingabo za Koreya y’Epfo bwatangaje ko ingabo zirenga 1.000 za Koreya ya Ruguru zishwe cyangwa zigakomereka kuva zinjira mu Ntambara y’u Burusiya na Ukraine. Abayobozi bakuru b’ingabo i Seoul (JCS) bagize bati: “Binyuze mu masoko atandukanye y’amakuru n’ubutasi, turabona ko ingabo za Koreya ya Ruguru ziherutse kwishora mu ntambara n’ingabo […]

ACP Rutikanga yasabye urubyiruko kwirinda ‘house parties’

Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko by’umwihariko urugiye mu biruhuko by’iminsi mikuru n’abandi bireba, kwirinda ibikorwa birushora mu myitwarire idahwitse irugiraho ingaruka zirwangiriza ubuzima. Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface abinyuijije ku rubuga rwa X, yasabye urubyiruko kwitwararika ku bikorwa birutesha agaciro muri iyi minsi mikuru. Yagize ati: “Bana rubyiruko muje mu biruko mwirinde gukoresha ibiyobyabwenge, […]

Chameleone yijeje Museveni kuzamushyigikira mu matora nyuma yo kumufasha kujya kuvurirwa muri Amerika

Nyuma y’iminsi 11 arwariye mu bitaro bya Nakasero, umuririmbyi w’ikirangirire Jose Chameleone yasezerewe mu bitaro maze yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa mbere, aho agiye kuvurirwa mu bitaro bya Allina Health Mercy indwara y’igifu yatewe no kunywa inzoga nyinshi. Uyu muhanzi ntiyagiye wenyine kuko murumuna we Weasel wamenyekanye mu muziki yamuherekeje […]

Papa Francis yise ibitero bya Israel muri Gaza Jenoside

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yongeye kwamagana ibitero by’indege bya Israel mu gace ka Gaza, avuga ko urupfu rw’abana rukwiye kwamaganwa nk’ubugome budakwiriye kwitwa intambara aho yabigereranyije nka Jenoside. Ibi yabivuze ku wa Gatandatu, mu gihe yafataga ijambo mu nama ngarukamwaka yo gusangira Noheli n’abakaridinali bo muri Vatikani, aho yagize ati: “Abana […]

FARDC yahakanye amakuru yavugaga ko yisubije Alimbongo

Mu gihe Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zivuga ko zabashije kubona intsinzi zimwe na zimwe kuri M23  mu duce tumwe na tumwe twa Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru, izi ngabo zirahakana ko ziri muri Alimbongo muri ako karere n’ubundi. Nk’uko umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sukola Grand Nord abitangaza, ngo uyu mujyi w’ingenzi […]

Perezida Kagame yahaye impanuro abayobozi bashya barahiye

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Ukuboza 2024, yayoboye umuhango wo kurahira kwa Minisitiri w’imikino mushya, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri ya siporo, Rwego Ngarambe, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ikigega cy’igihugu muri minisiteri y’imari n’igenamigambi ry’ubukungu, Godfrey Kabera. Mu nama yagiriye abayobozi bashya cyane cyane muri minisiteri ya […]

Kabale: Umusore w’imyaka 19 ari guhigwa bukware nyuma yo kwica se

Umugabo w’imyaka 52, Darius Turamyomwe, yapfuye azize ibikomere yatewe n’umuhungu we, Nicholas Niwagaba w’imyaka 19, nyuma y’amakimbirane ashingiye ku butaka. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu Mudugudu wa Mumihanga, mu Murenge wa Kitumba, mu Karere ka Kabale. Nk’uko Peregia Kyarimpa, umugore wa nyakwigendera abitangaza, Niwagaba yasabye ko se yamuha umugabane w’ubutaka bw’umuryango. […]

Gen. Muhoozi Kainerugaba yasabye Sudani kumusaba imbabazi

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cya Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasabye ko Sudani yasaba imbabazi ku mugaragaro nyuma y’amagambo yatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Sudani imushinja kuvugira amagambo rutwitsi  kuri X (yahoze ari Twitter). Sudani ivuga ko Muhoozi yavuze ko azafata Khartoum Perezida wa Amerika watowe, Donald Trump natangira imirimo, avuga ko aya magambo ari […]

Ituri: FARDC yarasanye na UPDF

Abasirikare bane bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umwe wo mu za Uganda (UPDF), bakomerekeye mu mirwano yasakiranyije impande zombi. Radio Okapi yatangaje ko iyi mirwano yabaye by’impanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza, ibera muri Teritwari ya Itumu ho mu ntara ya Ituri. Ingabo za Congo n’iza Uganda […]

Denzel Washington yabatijwe ahita anagirwa Umupasiteri

Umukinnyi w’amafilime w’icyamamare ku Isi, Denzel Washington, yemeje ukwemera kwe mu buryo bukomeye ubwo yabatizwaga akanahabwa icyangombwa cy’ubupasiteri ku wa Gatandatu, mu rusengero rwa Kelly Temple Church of God in Christ i New York. Uyu mukinnyi wahawe igihembo cya Oscar yagaragaye yambaye ikanzu y’umweru n’igitambaro cy’umutuku gishushanyijeho imisaraba mu gihe cy’umubatizo. Nyuma yo kubatizwa, Denzel […]

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2024 muri BK Arena hahuriye ibihumbi by’Abakristu mu gitaramo ngaruka mwaka cya Christmas Carols Concert ku nshuro ya 11 gitegurwa na Chorale de Kigali. Iki gitaramo cyari cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’abayobozi bakomeye mu gihugu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, na Minisitiri ushinzwe […]

Umwanzi nyuma yo kuturasaho n’indege z’intambara na kajugujugu yahunze: Col. Willy Ngoma

Umutwe wa M23 urigamba gukwiza imishwaro ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano yanagaragayemo indege z’intambara yaraye isakiranyije impande zombi. Ni imirwano yabereye muri Teritwari ya Lubero kuva mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2024. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana indege ya Sukhoi-25 y’igisirikare cya RDC […]

USA yasabye u Rwanda na RDC gusubira ku meza y’ibiganiro

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusubira ku meza y’ibiganiro, mu rwego rwo gushakira umuti amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi. Washington yatanze ubu busabe biciye mu ntumwa yayo mu muryango w’Abibumbye, Linda-Thomas Greenfield; mu ijambo yagejeje ku kanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi. Byari nyuma […]