Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, basabye Minisiteri y’Ubuzima ibisobanuro ku bakozi badafite uburambe mu kazi bakora mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).
Ni nyuma y’uko raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023-2024 Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta iheruka gusohora yerekana ko muri biriya bitaro hakoramo abakozi barimo abaganga batera ikinya ndetse n’abakoresha ‘Radiographie’ (Imashini isuzuma indwara zitandukanye ikoresheje imirasire izwi nka X-rayons/ X-rays) bahawe akazi batujuje ibisabwa; birimo imyaka itanu y’uburambe mu kazi.
Depite Mukabunani Christine yagaragaje ko kuba MINISANTE yarahaye akazi bariya bakozi nyamara batujuje ibisabwa bifite uburemere bukomeye, asaba iyi Minisiteri kubitangaho umucyo.
Yagize ati: “Tuvuge nka hariya k’ushinzwe gutera ibinya. Gutoranya umuntu wo kuzatera abantu ibinya atarabyize, harimo ubundi buremere, uko babisobanura uburemere bifite ntabwo njyewe ndi kububonamo.”
Mukabunani yagaragaje ko binashoboka ko hari ababa barapfuye cyangwa bagakura ubumuga mu guterwa ibinya; ibyo yashingiye ku kuba hari umubyeyi wigeze guterwa ikinya bigatuma amara muri koma imyaka icyenda.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée, yasobanuye ko iyi Minisiteri yagowe no kubona abatera ibinya ndetse n’abafotora bitewe n’umubare wabo muto uri mu gihugu; bituma iha akazi abadafite uburambe.
Yagize ati: “Ikintu aba bantu bose batujuje kugira ngo bashyirwe muri iyo myanya murasanga ari uburambe. Twari twasabye ko hajyamo umuntu wujuje uburambe bw’imyaka itanu, ariko kuri iriya myanya yihariye (abatera ikinya n’abafotora), mu gihugu dufite abakozi 40; ntabwo tubafite bahagije, mu gushaka abo bakozi n’ubwo bari bafite ibindi bisabwa birimo dipolome n’uruhushya rwo gukora uwo mwuga, haje abatujuje uburambe aba ari bo batsindira iyo myanya yo muri CHUB.”
Iyakaremye yavuze ko no mu busanzwe ingingo y’uburambe idakunze kuvugwaho rumwe, kuko kubugira atari byo bisobanuye gukora ibintu neza.
Yunzemo ko abahawe akazi muri CHUB biganjemo abahimenyereje umwuga bari basanzwe bakora neza, bityo ko kubanga “byaba ari ukwibuguruza kandi uzi neza ko nta w’undi wo kumusimbura [wabona].”
Umuyobozi w’Ibitaro bya CHUB, Dr Ngarambe Christian, yasobanuye ko abahawe akazi muri biriya bitaro usibye kuba badafite uburambe, “serivisi batanga n’ubumenyi bafite ahubwo navuga ko babaye indashyikirwa mu bizamini bakoze.”
Yunzemo ko kuba abo bakozi ari bo ibitaro byafashe bidasobanuye ko byari amaburakindi, ko ahubwo abo byitwaga ko bafite uburambe batsinzwe ibizamini bahawe.
Dr Ngarambe yijeje ko nk’ibitaro na Minisiteri bagomba kwicarana bagakosora ibitaragenze neza, kugira ngo amakosa yabaye atazongera kubaho ubutaha.


