France: Umunyapolitiki Marine Le Pen yakumiriwe mu matora ya Perezida yo mu 2027

Umunyapolitiki Marine Le Pen yabujijwe kwiyamamariza umwanya wa Leta mu myaka itanu, bivuze ko atazashobora kwitabira amatora ya Perezida w’u Bufaransa mu 2027. Yahamwe n’icyaha cyo kunyereza amafaranga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kugira ngo atere inkunga ishyaka rye Ressemblement National  (RN). Umunyamakuru wa BBC uri i Paris, Hugh Schofield, yanditse ko Le Pen yari yiteze […]

FARDC na Wazalendo bateye ibirindiro bya M23 muri Walikale

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba za Wazalendo bagabye igitero gihuriweho ku birindiro bya M23 / AFC i Kakuku, umudugudu uherereye ku birometero 6 uvuye Walikale rwagati kuri axe ya Mubi (Kivu y’Amajyaruguru). Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko urufaya rw’amasasu hagati y’impande zombi rwatangiye ku mugoroba wo ku Cyumweru itariki […]

Burundi: Abanyarwandakazi 4 bafunzwe bashinjwa kuba intasi

Abagore bane b’Abanyarwanda bamaze amezi abarirwa muri abiri bafungiye i Gitega mu Burundi, nyuma yo gufatirwa ku butaka bw’iki gihugu bashinjwa kuba intasi. Umwe muri aba bafunzwe avuga ko we na bagenzi be mbere yo gufungirwa i Burundi bari bahatashye ubukwe. Uyu witwa Nyirahabineza Chantal, yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko  bagifatwa babanje kugira ngo biroroshye, kuko […]

Ayo musekesha muzayaririsha: Sadate waburiye abarimo Nduhungirehe

Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, yaburiye abafana ba Mukura VS bakomeje kwicinya icyara nyuma yo gutsinda iriya kipe, abateguza ko umunsi azayigarukamo ayo basekesha bazayaririsha. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Mukura VS yatsinze Rayon Sports igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera. […]

Sosiyete GLC y’Abashinwa irashinja FARDC guhohotera abakozi bayo muri Kalemie

Isosiyete y’Abashinwa GLC yamaganye igitero cyagabwe ku bakozi bayo n’abasirikare bamwe bo mu ngabo za DRC (FARDC), i Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika. Iyi sosiyete y’Abashinwa, ikora sima mu Mujyi wa Kabimba (Teritwari ya Kalemie), yohereje ibaruwa umuyobozi wa Teritwari ku wa Kane, Radio Okapi yabashije kubonaho kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 29 […]

Miss Uwihirwe Yasipi Casmir yasabwe aranakobwa

Nyuma y’imyaka irenga itatu bakundana, umusore utuye muri Canada yasabye akanakwa Miss Uwihirwe Yasipi Casmir, wabaye Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri Kigali Marriott ku wa 29 Werurwe 2025, mu gihe ubukwe bwabo buteganyijwe mu minsi iri imbere. Miss Uwihirwe w’imyaka 24 yamenyekanye cyane muri […]

Umugabo w’i Nyanza yatahanye ‘grenade’ aziko ari iteke

Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Nyagisozi, umugabo witwa Habinshuti Euraste w’imyaka 61 yatoraguye igisasu cya grenade yibwira ko ari iteke maze aza kuyitahana. Ibi byabaye ku wa 28 Werurwe 2025, ubwo uyu mugabo yari mu murima ahinga, maze abonye grenade, yibwira ko ari iteke, ayishyira mu gikapu kugira ngo ayitahane. Mu nzira ataha, yahuye […]

Umuhanzi ukizamuka yapfiriye muri kasho ya polisi

Umuhanzi ukizamuka, Paul Obukowho, w’imyaka 24 yapfiriye muri kasho ya polisi mu Ntara ya Delta, muri Nijeriya nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’abapolisi ba Rapid Response Squad (RRS) bo muri iyo ntara. Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bapolisi wabivuze mu ibanga, Nyakwigendera Paul yajyanywe muri kasho nyuma yo kujya kureba inshuti ye, Prosper Odili wari watawe muri […]

Hari ibyitso by’umwanzi, u Rwanda, mu moko yose yo muri Kivu – Bitakwira

“Hariho ibyitso by’umwanzi, u Rwanda, mu moko yose yo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Twagurishije roho zacu by’umwihariko kuri Kagame. Ndetse n’amadorari 100, ashobora kugura umuntu,” ibi byatangajwe na Despite Faustin Bitakwira, nyuma yo kugirana inama na Wazalendo. Uyu muyobozi watowe ukomoka muri Uvira yakomeje agira ati: “Nahamagariye urundi rubyiruko gukurikira ingabo zacu. Ariko […]

Pasiteri Bugingo yasabye Bobi Wine kwakira Yesu agakizwa

Pasiteri Aloysius Bugingo uyobora House of Prayer Ministries yongeye kuvuga ku munyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, aho yamugiriye inama yo kwegera Imana no gukizwa. Mu kiganiro yagiranye na Suzan Makula, umukunzi we kuri YouTube, Pasiteri Bugingo yavuze ko mu gihe yahura na Bobi Wine yamusaba kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza we. Yagize ati: “Ndifuza […]

Iran yasezeranyije kwibasira Ingabo z’u Bwongereza mu Nyanja y’u Buhinde nishotorwa

Tehran yatanze umuburo w’uko izibasira Ingabo z’Abongereza mu birwa bya Chagos mu Nyanja y’u Buhinde, mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nawe yatera Iran. Ku wa gatandatu, Telegraph yatangaje, isubiramo umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Irani, ko Tehran izagaba igitero ku birindiro by’ingabo zirwanira mu mazi za Amerika n’u Bwongereza kuri […]

Kurebana ay’ingwe hagati ya Gen. Muhoozi na ba Jenerali 2 ba FARDC

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akomeje kurebana ay’ingwe na bagenzi be bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) akomeje gukangisha guta muri yombi bo n’abagize imiryango yabo. Umwuka mubi w’aba ba Jenerali watangiye mu minsi ishize, ubwo Muhoozi yandikaga ku rubuga rwe rwa X ubutumwa bw’uko azata muri yombi […]

Kivu y’Amajyepfo: Perezida wa UNPC yinjiye muri AFC/M23

Darius Kitoka, Perezida w’ishyirahamwe ry’itangazamakuru ry’igihugu cya Kongo (UNPC) muri Kivu y’Amajyepfo akaba n’umuhuzabikorwa w’ikigo gishinzwe gukurikirana itangazamakuru (gishyigikiwe n’ubufatanye bw’u Busuwisi), yinjiye ku mugaragaro mu ihuriro rya AFC rirwanya ubutegetsi. Nk’uko amakuru yizewe abivuga, Bwana Kitoka ni umwe mu magana y’abitabiriye amahugurwa y’ingengabitekerezo muri Teritwari ya Rutshuru, yabaye nyuma y’ibyumweru byinshi nyuma yo gufatwa […]