Umunyapolitiki Marine Le Pen yabujijwe kwiyamamariza umwanya wa Leta mu myaka itanu, bivuze ko atazashobora kwitabira amatora ya Perezida w’u Bufaransa mu 2027.
Yahamwe n’icyaha cyo kunyereza amafaranga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kugira ngo atere inkunga ishyaka rye Ressemblement National (RN).
Umunyamakuru wa BBC uri i Paris, Hugh Schofield, yanditse ko Le Pen yari yiteze igihano cy’icyaha, ariko si uku guhagarikwa kw’imyaka itanu atemerewe kwiyamamariza umwanya wose mu nzego z’igihugu.
Yavuye mu cyumba cy’urukiko mbere y’uko umucamanza arangiza gutanga ibisobanuro birambuye ku gihano.
Le Pen kandi yakatiwe igifungo cy’imyaka ine, imyaka ibiri azamarana igikomo cya elegitoroniki kigaragaza aho aherereye aho gufungwa, mu gihe indi myaka ibiri isubitswe.
Umwunganizi we yagize icyo avuga ku gihano umukiriya we yakatiwe, avuga ko “ari amahano kuri demokarasi” kandi ko ashaka kujurira.


