singer-aviary

Umuhanzi ukizamuka yapfiriye muri kasho ya polisi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi ukizamuka, Paul Obukowho, w’imyaka 24 yapfiriye muri kasho ya polisi mu Ntara ya Delta, muri Nijeriya nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’abapolisi ba Rapid Response Squad (RRS) bo muri iyo ntara.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bapolisi wabivuze mu ibanga, Nyakwigendera Paul yajyanywe muri kasho nyuma yo kujya kureba inshuti ye, Prosper Odili wari watawe muri yombi ku wa Gatatu. Prosper yatawe muri yombi n’abapolisi mu buryo butunguranye ahagana saa mbiri za mu gitondo, ubwo yari ku muhanda wa Redeemed mu Karere ka Oshimili North.

Nyuma yo kujya mu rugo rwe bagakora iperereza, polisi ntiyabonye ikintu na kimwe kimushinja, ariko akomeza gufungwa. Paul Obukowho, wari inshuti ye, yagiye kuri sitasiyo ya polisi agiye kumenya impamvu Prosper afunze no kugerageza kumuvuganira, ariko na we ahita afatwa.

Amakuru avuga ko Paul yakubiswe inkoni nyinshi, ahambirwa amaguru n’amaboko, hanyuma ashyirwa muri kasho aho yakorewe iyicarubozo rikomeye.

Ku wa Kane nimugoroba, ubuzima bwe bwatangiye kuba bubi aho yoherejwe kwa muganga, ariko ibikomere yari afite byamuviriyemo urupfu ku wa Gatandatu saa kumi za mu gitondo.

Nyuma yo gupfa kwe, abapolisi bamujyanye kwa muganga bahise bahunga batinya ko babazwa ibijyanye n’urupfu rwe. Kugeza ubu, umurambo wa Paul uracyari mu bitaro bya Federal Medical Center aho inshuti n’umuryango we basaba ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi y’Intara ya Delta, Bright Edafe ntacyo iratangaza kuri uru rupfu rukomeje guteza impagarara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *