“Hariho ibyitso by’umwanzi, u Rwanda, mu moko yose yo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Twagurishije roho zacu by’umwihariko kuri Kagame. Ndetse n’amadorari 100, ashobora kugura umuntu,” ibi byatangajwe na Despite Faustin Bitakwira, nyuma yo kugirana inama na Wazalendo.
Uyu muyobozi watowe ukomoka muri Uvira yakomeje agira ati: “Nahamagariye urundi rubyiruko gukurikira ingabo zacu. Ariko kandi, natanze ibisobanuro mu nama nagiranye n’abakuru ba Wazalendo.”
Yavuze ngo “duhanganye n’u Rwanda. Kandi iyi ntambara ntabwo ari intambara yo kurwanya Perezida Tshisekedi. Ni ugutwara igihugu cyacu.”
Ni muri urwo rwego “Nzahura n’abayobozi hano kandi dushobora gushakira igisubizo iyi ntambara”.
Ku bijyanye no kunenga uruzinduko rwe nk’uko tubikesha mediacongo.net, abisobanura agira ati: “Ntabwo nagiye muri Uvira ngo ntandukanye abantu, cyangwa ngo nsabe akazi, kubera ko ntabwo ndi umushomeri. Ndi umudepite. Nagiye muri Uvira kuzamura morale ya Wazalendo.”
Akomeza agira ati: “Kandi ndasezeranya n’abo muri Mwenga, Kalehe, Shabunda, ko imitima yacu iri kumwe na bo. Ndashishikaza abarwanira Kazina-Nyangezi, imitima yacu iri kumwe nabo”.
Justin Bitakwira yijeje ati: “Dufite ingingo z’ingenzi mu badepite bacu. Turakomeza kuzishyigikira binyuze mu ngingo zitandukanye.”
Despite Bitakwira ni umuntu wakunze kurangwa n’imvugo zivangura amoko Kandi zibiba urwango izibasira by’umwihariko Abanyekongo b’Abatutsi.


