Paris: Abajura bibye imitako y’agaciro mu Nzu Ndangamurage ya Louvre ku manywa y’ihangu

Kuri iki Cyumweru, itariki 19 Ukwakira 2025, Inzu Ndangamurage ya Louvre, mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, yinjiriwe n’abajura kabuhariwe batwara imitako y’agaciro “katagereranywa”, nk’uko minisitiri w’umuco w’u Bufaransa abitangaza. Rachida Dati yavuze ko ibyabaye byabaye mu gihe inzu ndangamurage, imwe mu zizwi cyane ku Isi, yafunguraga imiryango kuri iki Cyumweru mu gitondo. Yanditse kuri […]
Perezida wa Senegal yasoje urugendo rwe mu Rwanda nyuma yo kwitabira siporo ya Car Free Day

Kuri iki Cyumweru, itariki 19 Ukwakira 2025, Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda. Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, aho yaherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier. Mbere yaho mu gitondo, ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, Perezida Bassirou Diomaye yabanje kwifatanya […]
Igitero cya Wazalendo/FARDC mu majyaruguru ya Goma cyakomerekeyemo abantu

Abantu bitwaje imbunda bivugwa ko ari inyeshyamba zaWazalendo bagabye igitero mu murwa mukuru wa Gurupoma ya Mudja, mu majyaruguru ya Goma muri Teritwari ya Nyiragongo, agace kayobowe n’abarwanyi ba AFC_M23. Kuri iki Cyumweru, itariki 19 Ukwakira 2025, mu gitondo, nk’uko bitangazwa na Kivu Morning Post, humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu. Amakuru aturuka muri ako gace ndetse […]
Walikale: Ibitero bya Sukhoi ku birindiro bya AFC/M23 no mu bice bituwe cyane byahitanye benshi

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kiravugwaho kugaba ibitero bya by’indege za Sukhoi mu bice bituwe cyane bitandukanye byo muri Teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse yamagana gukomeza kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano. Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC / M23) ryatangaje ko rimenyesha ubwunzi bwa Afurika Yunze Ubumwe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu […]
Uganda: Anita Among uyobora inteko ishinga amategeko yarokotse impanuka ya rukururana

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 18 Ukwakira 2025, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among yarokotse impanuka yashoboraga kumuhitana nyuma y’uko yari agiye kugongwa n’ikamyo ya rukururana. Nk’uko byatangajwe na Chris Obore, Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ibi byabaye ahagana saa 5:45 z’umugoroba mu Karere ka Mukono, ubwo Umuyobozi w’inteko […]
Ingengo y’imari igenewe UNMISS yagabanyijweho 15%

Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo Kubungabunga Amahoro, Jean-Pierre Lacroix, kuwa Gatanu yabonanye na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, kugira ngo baganire ku bibazo bya politiki byiyongera ndetse n’ingaruka z’ingengo y’imari ingana na 15% yagabanijwe ku butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, nk’uko umuvugizi yabitangaje. Lacroix, washoje uruzinduko rwe muri Sudani y’Epfo kuwa Gatandatu, […]
Amafoto: Perezida Kagame yakurikiye umukino w’indwanyi zabigize umwuga muri MMA

Kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatandatu, itariki 18 Ukwakira 2025, muri BK Arena, Perezida Kagame yifatanyije n’abafana ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye imirwano ya kimwe cya kabiri cy’irangiza ya Proffessional Fighters League (PFL) muri Afurika, ibi bikaba ari ibirori bikomeye by’imikino njyarugamba ivanze (MMA) byabereye muri Afurika y’Iburasirazuba. Perezida Kagame yari yicaranye na Minisitiri wa Siporo, Nelly […]
RDC: Umunyapolitiki Seth Kikuni yarekuwe nyuma y’ifatwa ryateje induru

Seth Kikuni yarekuwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, itariki ya 18 Ukwakira, nyuma yo kubazwa n’inzego z’umutekano nk’uko umwunganizi we, Ramazani Shabani abitangaza. Irekurwa rye ryarangije amasaha menshi y’igihirahiro nyuma y’ifatwa rye akigera ku kibuga cy’indege cya N’Djili i Kinshasa avuye i Nairobi. Ku wa Gatandatu, itariki ya 18 Ukwakira 2025, umunyapolitiki utavuga rumwe […]