Kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatandatu, itariki 18 Ukwakira 2025, muri BK Arena, Perezida Kagame yifatanyije n’abafana ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye imirwano ya kimwe cya kabiri cy’irangiza ya Proffessional Fighters League (PFL) muri Afurika, ibi bikaba ari ibirori bikomeye by’imikino njyarugamba ivanze (MMA) byabereye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Kagame yari yicaranye na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, hamwe n’uwahoze ari champion mu bafite ibiro byinshi muri UFC, Francis Ngannou, ubu akaba ari Chairman wa PFL Africa.

Mu mukino wakinwe n’uwo mu Rwanda, Isaac Omeda wo muri Uganda niwe wegukanye intsinzi nyuma yo gukubita James Opio.


Mu kiganiro nyuma y’umurwano, James Opio wo mu Rwanda yashimiye abafana bose bari bagiye kumushyigikira kandi akomoza ku bizakurikiraho, avuga ko ashishikajwe no gusubira mu myitozo kandi ategereje amahirwe ataha muri ring.





