Congo-Brazza: Bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Kuri iki Cyumweru, abatora muri Repubulika ya Congo bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu, aho Perezida uriho, Dennis Sassou N’Guesso, biteganijwe ko azongera gutsinda nyuma y’imyaka irenga mirongo ine ku butegetsi muri iki gihugu cya Afurika yo Hagati gikungahaye kuri peteroli. Abantu miliyoni eshatu baturutse mu baturage miliyoni 5.7 ni bo biyandikishije kuri lisiti z’abatora muri […]

Gen. Muhoozi yakiriye umujenerali w’Umunyamerika w’intararibonye mu butasi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za UPDF, Gen Muhoozi Kainerugaba, kuwa Gatandatu yakiriye uwahoze ari jenerali n’umuhanga mu bya gisirikare, wasuye Uganda, anamuha incamake y’amateka y’igisirikare cya UPDF, agaragaza imikorere yacyo muri Afurika binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no gukorana n’igisirikare cy’ibindi bihugu byo muri Afurika ndetse no hanze. Lt Gen. (Rtd) Flynn yashimye ubuyobozi bukomeye […]

FARDC yongeye kubyuka isuka ibisasu i Minembwe

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi riravuga ko kuva ku isaha ya saa kumi n’imwe za mugitondo kuri iki Cyumweru, itariki ya 15 Werurwe 2026, ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa zateye ibisasu mu turere dutuwe cyane twa Kalingi, muri Minembwe, rikoresheje drones z’ubwiyahuzi. AFC/M23 mu itangazo ryayo yasabye Abanyekongo, abayobozi b’akarere, n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kwita […]

U Rwanda ruremeza ko ruzavana ingabo muri Mozambique inkunga nihagarikwa

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko: “U Rwanda ruzavana ingabo zarwo muri Mozambique niba rutijejwe inkunga irambye mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.” Yasubizaga amakuru yerekana ko inkunga yatangwaga n’Ubumwe bw’u Burayi ishobora kuzahagarikwa muri Gicurasi uyu mwaka. Guverinoma y’u Rwanda yari yerekanye ko Ikigo cy’Amahoro cy’u Burayi cyatanze hafi […]

Masisi: Imirwano ikomeye yahuje AFC/M23 na FARDC/Wazalendo i Malemo

Kuva mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 14 Werurwe, imirwano ikaze yabaye hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo muri Malemo, umudugudu wo muri Gurupoma ya Bashali Mokoto, Teritwari ya Masisi, Kivu y’Amajyaruguru, ku muhanda Kalembe-Mpety. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye ahagana mu ma saa […]

Abanyarwanda 297 baracurujwe 2020-2024

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ( RIB) ruravuga ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu gihangayikishije cyane isi n’u Rwanda rurimo, aho mu mibare rufite yo kuva muri 2020 kugera 2024 Abanyarwanda 297 ari bo bamenyekanye ko bacurujwe, aho ku rwego rw’Isi  yose abacurujwe bo mu bihugu bitandukanye  barenga 200.000. Mu kiganiro n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ab’amakoperative akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka […]