Kuri iki Cyumweru, abatora muri Repubulika ya Congo bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu, aho Perezida uriho, Dennis Sassou N’Guesso, biteganijwe ko azongera gutsinda nyuma y’imyaka irenga mirongo ine ku butegetsi muri iki gihugu cya Afurika yo Hagati gikungahaye kuri peteroli.
Abantu miliyoni eshatu baturutse mu baturage miliyoni 5.7 ni bo biyandikishije kuri lisiti z’abatora muri aya matora, aho Sassou N’Guesso ahanganye n’abandi bakandida batandatu, bigaragara ko nta n’umwe muri bo ufite amahirwe nyayo yo gutsinda.
Andi mashyaka abiri yanze kwitabira amatora avuga ko adateze kuba mu mucyo nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga.
Ibiro by’itora byafunguwe saa moya za mugitondo ku isaha yaho kandi bigomba gufunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. (1700 GMT). Indorerezi zivuga ko abitabiriye amatora bashobora kugera ku gipimo cyo hasi.


