Mu rugo rw’umuhanzi Neg G hapfiriye umuntu

Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi Ngenzi Serge uzwi nka Neg G the General, yitabye Imana mu buryo butunguranye nyuma y’igihe gito ageze iwe. Ibi byabereye mu Kagari ka Kamuhoza, mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Mata 2026, aho uwo muhanzi atuye. Amakuru avuga […]

Minisitiri Dr. Bizimana yakiriye Gen. Faye wahoze mu Ngabo za MINUAR

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 9 Mata 2026, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yakiriye Umunya-SĂ©nĂ©gal Gen. Babacar Faye, wahoze mu Ngabo zari mu butumwa bw’Amahoro bwa Loni mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Gen. Faye yaje mu Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku […]

Kalehe: Imirwano ikomeye yahuje AFC/M23 na FARDC/Wazalendo i Mutale na Kamole

Mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwitegura gusubira ku meza y’ibiganiro hagati yabwo n’Inyeshyamba za AFC/M23, ku rugamba muri Kivu zombi hakomeje kuvuga imirwano ya hato na hato n’ibitero bya drones. Kuri uyu wa Kane, itariki ya 9 Mata, havuzwe imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’inyeshyamba za Wazalendo, zikorana na FARDC, mu bice bya Mutale na […]

U Rwanda na Tchad byashyizeho komisiyo ishinzwe ubufatanye hagati yabyo

Mu ruzinduko rwe muri Tchad, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe, Intumwa idasanzwe ya H.E. Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, itariki 8 Mata, yakiriwe na Perezida Marshal Mahamat Idriss DĂ©by Itno. Kuri uwo munsi, Minisitiri Nduhungirehe yashyikirije Perezida DĂ©by ibaruwa ya mugenzi we isaba ko Tchad yashyigikira kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, […]

Tariki 9 Mata 1994: Umunsi hatangira ‘Operation Amaryllis’ Abatutsi bagatereranwa

Ku itariki ya 9 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali n’ahandi barishwe  ndetse ni nabwo Ingabo z’u Bufaransa zatereranye Abatutsi, bakicwa zireba. Kuri iyi Tariki, nibwo icyo Abafaransa bise « Operation Amaryllis » yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo kwari ugucyura Abafaransa n’Abanyamahanga bari mu […]

Imodoza za MONUSCO zatewe amabuye zibuzwa kwinjira muri centre ya Mambasa

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) i Bunia kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 8 Mata 2026, cyamaganye ibikorwa by’urubyiruko rumwe rwitambitse imodoka z’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye za MONUSCO ruzitera amabuye ruzibuza kwinjira muri centre ya Mambasa (Ituri). Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu i Bunia, Umuvugizi w’ingabo muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, […]

Bwa mbere ibiganiro hagati ya Kinshasa na AFC/M23 bigiye kubera i Burayi

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye aravuga ko ibiganiro byo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Congo hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23 bigiye kongera gusubukura bikazabera i Burayi ku nshuro ya mbere. Biravugwa ko ibi biganiro bitegurwa na Qatar kuri iyi nshuro bigiye kubera mu Busuwisi bikazatangira ku wa Mbere, itariki 13 Mata kugeza ku […]

Abapolisi 10 b’u Rwanda bari ba ACP bagizwe ba CP

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu ushize yazamuye mu ntera abapolisi 5746, barimo batanu bakuwe ku ipeti rya ACP bahabwa irya CP, mu gihe 10 bari bafite irya CSP bagizwe ba ACP (Assist. Commissioner of Police). ACP Jean NĂ©pomuscène Mbonyumuvunyi, ACP BĂ©rtin Mutezintare, ACP Emmanuel Karasi, ACP BarthĂ©lĂ©my Rugwizangoga na ACP Fidèle […]

Dosiye ya DC Clement yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye iregwamo umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko icyangombwa cyari cyatanzwe cyo kuvugurura inzu yasanwaga kitari icy’uyu munyamakuru, ahubwo ko hari abamukoresheje. DC Clement yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026, nyuma y’aho habereye gushyamirana hagati ye n’inzego zari mu gikorwa cyo […]