Mu ruzinduko rwe muri Tchad, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe, Intumwa idasanzwe ya H.E. Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, itariki 8 Mata, yakiriwe na Perezida Marshal Mahamat Idriss DĂ©by Itno.
Kuri uwo munsi, Minisitiri Nduhungirehe yashyikirije Perezida Déby ibaruwa ya mugenzi we isaba ko Tchad yashyigikira kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, urimo guhatanira manda nshya.

I N’Djamena, Minisitiri Nduhungirehe yaboneyeho gusinyana amasezerano na mugenzi we wa Tchad, Dr. Abdoulaye Saber Fadoul, amasezerano ashyiraho komisiyo ishinzwe ubufatanye hagati y’u Rwanda na Tchad.

Aya masezerano ni ikimenyetso gishya mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi kandi bishimangira ubushake bw’ibihugu byombi bwo kurushaho kunoza ubufatanye mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu ibihugu byombi.


