Inkongi y’umuriro yibasiye camp Base: Ndayishimiye yavuguruje Gen. Baratuza

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yanyomoje amakuru yatanzwe n’igisirikare cy’u Burundi yavugaga ko inkongi y’umuriro yibasiye Ikigo cya gisirikare cya Camp Base cyo mu mujyi wa Bujumbura yatewe n’umuriro w’amashanyarazi. Ku mugoroba w’itariki 31 Werurwe ni bwo muri kiriya kigo cya gisirikare giherereye mu gace ka Musaga mu majyepfo ya Bujumbura habaye inkongi y’umuriro, ndetse […]
Muhanga: Green Party yasabye abarwanashyaka bayo kugaragaza isura nziza

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryasabye abarwanashyaka baryo bo mu karere ka Muhanga kugira uruhare mu kugaragaza isura nziza y’ishyaka ryabo. Babisabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata, ubwo abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere bari mu nama ikomatanyije n’amahugurwa mu rwego rwo kubategura ngo bazajye guhugura bagenzi babo ku […]
Kuki FDLR idasenywa burundu?Â

Mu gihe bikomeje kugaragara ko umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari umwe mu nkomoko z’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikibazo gikomeje kwibazwa ni icy’impamvu uyu mutwe umaze imyaka irenga 25 utarandurwa burundu. N’ubwo ibitero bya gisirikare, imyanzuro ya Loni n’igitutu cya dipolomasi […]
Bibaye ngombwa ko hari impamvu yatuma njya i Kigali najyayo: Perezida Ndayishimiye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi muri iki gihe uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yatangaje ko mu gihe haboneka impamvu yamusaba gukorera urugendo i Kigali nta cyatuma atajyayo. Ndayishimiye yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umuyoboro wa YouTube wa Yaga Burundi. Ni ikiganiro cyabaye mu gihe u Burundi bumaze imyaka irenga ibiri budacana uwaka n’u […]
Bunyoni yibeshye agakandagira ku kibuga cy’indege yahita yongera gufungwa: NdayishimiyeÂ

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko Leta y’igihugu cye yafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Gen. Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe, nyuma yo gusanga nta byago agiteje igihugu. Bunyoni wari warakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu; guhungabanya ubutunzi bw’igihugu; kubona inyungu z’akazi mu buryo bunyuranyije […]
Iran yongeye gufunga umuhora wa HormuzÂ

Igisirikare cya Iran kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata cyatangaje ko cyongeye gufunga inzira y’amato ya Hormuz, nyuma y’amasaha make kivuze ko cyawufunguye. Ibiro Ntaramakuru Fars News Agency bikorera mu murongo w’umutwe w’ingabo za Iran zishinzwe Kurinda Impinduramatwara (IRGC) n’ibindi bitangazamakuru birimo ibya Leta, byatangaje ko uriya muhora “urasubira mu bihe wari usanzwe […]
Ghana: Umusore yatawe muri yombi azira kwiba igifaru

Umusore w’imyaka 26 ukomoka muri Ghana, yatawe muri yombi nyuma yo kwiba imodoka y’intambara (igifaru) ya polisi, mu gace ka Nkawie, mu karere ka Atwima Nwabiagya South, mu ntara ya Ashanti. Uwo musore witwa Ebenezer Frimpong yafashwe nyuma yo gukurikiranwa n’itsinda ryihariye rya SWAT rigizwe n’abapolisi barindwi, rimufatira mu muhanda wa Abuakwa–Kumasi. Raporo ya Polisi […]
Ibiganiro bya M23 na Kinshasa i Montreux: Amahirwe y’amasezerano ahagaze ate?

Mu gihe intambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gufata indi ntera, amaso y’abakurikirana politiki yo mu karere ahanzwe i Montreux, aho ibiganiro hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 byakomerezaga mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye. Ni ibiganiro byibandaga ku ngingo z’ingenzi zirimo guhagarika imirwano burundu (ceasefire), kugarura ubuyobozi […]
Col. Patrick Rakotomamonjy yatawe muri yombi akekwaho kugerageza ‘coup d’Ă©tat’

Ubutegetsi bwa Madagascar bwemeje ko Colonel Patrick Rakotomamonjy uri mu basirikare bakuru muri kiriya gihugu yatawe muri yombi, akaba akekwaho kugira uruhare mu mugambi wo kugerageza guhungabanya ubutegetsi no kugirira nabi abayobozi bakuru b’igihugu. Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano abivuga, uyu musirikare yafashwe nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku bikorwa bivugwa ko byari […]
Hatangiye kuboneka ibimenyetso by’uko Minisitiri Bugaga yaba yarishwe na Leta y’u BurundiÂ

Urupfu rwa Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho w’u Burundi, Gabby Bugaga, rukomeje guteza urujijo n’impaka ndende mu banyagihugu, nyuma y’uko umurambo we ubonetse mu modoka ye mu gace ka Kivoga, muri komine Mutimbuzi, mu gitondo cyo ku wa 16 Mata 2026. Nubwo ubuyobozi bw’u Burundi bwatangaje ko yazize “urupfu rutunguranye” rwatewe n’impanuka, amakuru atandukanye arimo ashyirwa ahagaragara […]
Kinshasa yemeye kurekura imfungwa zirenga 300 za AFC/M23

Umutwe wa AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byemeranyije ko mu minsi 10 iri imbere buri ruhande ruzarekura imfungwa z’urundi zifite. Ibi biri mu byo impande zombi zumvikanyeho, nyuma y’ibiganiro kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru zagiraniraga mu mujyi wa Montreux wo mu Busuwisi. Ni ibiganiro byanitabiriwe n’abarimo Leta Zunze Ubumwe za […]