Urupfu rwa Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho w’u Burundi, Gabby Bugaga, rukomeje guteza urujijo n’impaka ndende mu banyagihugu, nyuma y’uko umurambo we ubonetse mu modoka ye mu gace ka Kivoga, muri komine Mutimbuzi, mu gitondo cyo ku wa 16 Mata 2026.
Nubwo ubuyobozi bw’u Burundi bwatangaje ko yazize “urupfu rutunguranye” rwatewe n’impanuka, amakuru atandukanye arimo ashyirwa ahagaragara n’imiryango itegamiye kuri Leta, arimo n’Umuryango FOCODE, agaragaza ibimenyetso byinshi byerekana ko ashobora kuba yarishwe.
FOCODE ivuga ko amakuru yakusanyije ishingiye ku buhamya bw’abantu bari hafi ya nyakwigendera agaragaza ko mbere y’urupfu rwe, Gabby Bugaga yari afite impungenge zikomeye ku mutekano we.
Hari abemeza ko yari amaze iminsi agaragaza ko ashobora kugirirwa nabi, ndetse ngo yari yaratangiye gutegura umugambi wo kuva mu Burundi akajya kuba mu mahanga, aho byavugwaga ko yashakaga ubufasha bwo kujya i Burayi.
Amakuru kandi agaragaza ko mu ijoro rya nyuma mbere y’uko apfa, telefone ye yakoreshejwe mu buryo budasanzwe.
Umwe mu bantu bavuganaga na we yavuze ko yandikiwe ubutumwa budasanzwe, butari busanzwe mu mivuganire yabo, bigatuma hakekwa ko ashobora kuba atari we wari uyifite muri ayo masaha ya nyuma.
Ku bijyanye n’aho umurambo wabonetse, FOCODE igaragaza ko hari ibibazo byinshi bitarasobanurwa.
Birimo kuba imodoka ye yarasanzwe mu murima w’ibigazi, kure gato y’umuhanda uhuza Bujumbura na Bubanza, ariko hakaba hataramenyekana neza uko yagezeyo mu masaha y’ijoro, ndetse nta bimenyetso bifatika byerekana ko yari kumwe n’abamurinda cyangwa umushoferi.
Ni mu gihe mbere y’uko uwo murambo uboneka hari abari bamubonye muri kamwe mu tubari two muri Bujumbura.
Uburyo umurambo wabonetse na bwo bwatumye benshi bashidikanya, kuko wari uri mu ntebe z’imbere uryamye neza, ukuguru kumwe gusohotse mu idirishya, ibintu abahanga bavuga ko bitajyanye n’impanuka isanzwe y’imodoka.
Ibi byatumye hakekwa ko ashobora kuba yarishwe ahandi hanyuma akazanwa muri iyo modoka.
Hari kandi ikibazo cy’uko aho imodoka yari iri nta maraso yigeze ahaboneka, ibishimangira ko aho umurambo wa nyakwigendera wasanzwe atari ho yari yiciwe.
Imodoka ubwayo na yo ngo ifite ibimenyetso bitajyanye n’impanuka isanzwe, kuko hari ibice byangiritse mu buryo budasobanutse, kuko ‘airbag’ itigeze isohoka, ikindi n’urufunguzo rw’imodoka rukaba rwarasanzwe mu isakoshi aho kuba mu modoka.
FOCODE inavuga ko hari amakuru ataremezwa yaturutse mu bitaro umurambo wajyanyweho, avuga ko hashobora kuba hari ibimenyetso by’amasasu ku mubiri wa nyakwigendera.
Nubwo aya makuru ataremezwa ku mugaragaro, ashimangira akamaro ko gukora isuzuma ryimbitse ku murambo.
N’ubwo ibi bimenyetso byose bikomeje kuvugwa, ubuyobozi bw’u Burundi ntiburagira icyo butangaza ku iperereza ryimbitse kuri uru rupfu, ahubwo bukomeje gutsimbarara ku mvugo y’uko ari urupfu rutunguranye.
Ibi byatumye FOCODE n’abandi bakurikiranira hafi iki kibazo basaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ryimbitse, kugira ngo ukuri ku rupfu rwa Minisitiri Gabby Bugaga kumenyekane, hanubahirizwe uburenganzira bw’abaturage bwo kumenya ukuri.
Bugaga yari yagizwe na Perezida Evariste Ndayishimiye Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho w’u Burundi muri Kanama 2025.


