Igisirikare cya Iran kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mata cyatangaje ko cyongeye gufunga inzira y’amato ya Hormuz, nyuma y’amasaha make kivuze ko cyawufunguye.
Ibiro Ntaramakuru Fars News Agency bikorera mu murongo w’umutwe w’ingabo za Iran zishinzwe Kurinda Impinduramatwara (IRGC) n’ibindi bitangazamakuru birimo ibya Leta, byatangaje ko uriya muhora “urasubira mu bihe wari usanzwe urimo”, aho ingabo ari zo zigomba gukomeza kuwugenzura.
Iran yongeye gufunga uriya muhora, mu gihe hari amato atwara Peteroli na gaze yari yatangiye kongera kuwukoresha, n’ubwo umubare nyawo y’ayawunyuzemo mbere y’uko wongera gufungwa utazwi.
Iran ivuga ko gufunga uriya muhora byatewe n’icyo yise “ubujura bwo mu nyanja” bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko zakomeje gufunga ibyambu byayo.
Ku wa Gatanu ubwo Iran yatangazaga ko yafunguye uriya muhora, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bitangira kumanuka.
Kongera kuwufunga byitezweho kongera gutumbagiza ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye ku masoko Mpuzamahanga.


