Gasabo: Akurikiranweho kwica se nyuma yo kunywa icyuma

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umusore w’imyaka 34 y’amavuko ukekwaho kwica se umubyara amuteye icyuma nyuma yo kunywa inzoga y’icyuma. Icyaha akurikiranweho cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 02/08/2026 ahagana saa munani, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagali ka Kabuye, Umudugudu wa Nyagasozi. Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha akurikiranweho. […]
Muyaya na Makolo batonganiye ku Banyamulenge, nyuma y’ubutumwa bwa Rutaremara

Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba Umuvugizi wa Guverinoma y’icyo gihugu, Patrick Muyaya, n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, batonganiye ku rubuga rwa X nyuma y’ubutumwa Tito Rutaremara aheruka guha Abanyamulenge ubwo yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 bene wabo biciwe mu Gatumba. Ku wa 13 Kanama […]
Trump aritegura gutangaza ko Umuhora wa Hormuz ari agace ka Amerika

Perezida Donald Trump ku wa Gatanu yavuze ko azatangaza Umuhora wa Hormuz nk’akarima ka Leta Zunze Ubumwe za Amerika “vuba aha” mu gihe iyi nzira y’amazi inyuzwamo kimwe cya gatanu cya peteroli na gaz bikoreshwa ku Isi, ikomeje kuba isibaniro rya gisirikare na dipolomasi. Iran yasubije, yita iterabwoba rya Trump “ubusa” mu gihe amasezerano y’ubwumvikane […]
Gukora ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge: Mu bakora amarangi ni ibicika

U Rwanda ruri mu nkundura yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge kuko zoretse ubuzima bw’abaturage batari bake, abandi bakahasiga ubuzima. Ni icyemezo gikomeje gushimwa ahanini n’abaturage.Mu gihe ikigambiriwe ari uguca ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kugira ngo hakumirwe ingaruka byagira ku baturage, hongere hatekerezwe uko abaturage barindwa bamwe muri ba Rusahurira mu nduru bakora amarangi, buzuza imifuka yabo […]
Amanota y’ibizamini bya leta azatangazwa mu cyumweru gitaha

Amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza (PLE) n’ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (O-Level) bya 2025/26 azatangazwa ku wa Kane itariki ya 20 Kanama, saa munani z’amanywa. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, NESA yavuze ko itangazwa ry’amanota rizanyuzwa imbonankubone ku miyoboro ya YouTube ya Minisiteri y’Uburezi na NESA. Abakandida 277.452 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, mu […]
Angeline Ndayishimiye ku byo kuzambaguza abakora muri perezidansi

Umugore wa Perezida w’u Burundi, Madamu Angeline Ndayubaha Ndayishimiye yahakanye amakuru akunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, ko azambaguza abakozi bo mu biro bya Perezida w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bigatuma badakora neza inshingano zabo. Â Mu kiganiro cyihariye yagiranye na BBC Gahuzamiryango, Madamu Ndayishimiye yavuze ko ibivugwa atari byo, ko ntaho ahurira n’abakozi bo muri Ntare […]
C64: Imyigaragambyo mishya nyuma y’uko Tshisekedi atubahirije nyirantarengwa

Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, C64, ryatangaje ko ryinjiye mu cyiciro gishya mu bikorwa byaryo byo guharanira ko habaho ibiganiro hagati y’abanyagihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho riteganya imyigaragambyo mu kwezi gutaha nyuma y’uko Perezida Tshisekedi atubahirije igihe ntarengwa yari yarahawe ngo ategure ibyo biganiro. Mu nama yabaye ku wa Gatandatu, itariki ya 15 […]
USA: Umuhungu wa Jose Chameleone yatawe muri yombi

Abba Marcus Mayanja, umuhungu w’imyaka 20 w’umuhanzi wo muri Uganda, Joseph Mayanja, uzwi cyane nka Jose Chameleone, yatawe muri yombi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mu muryango, nk’uko bigaragazwa n’amakuru yatangajwe n’urubuga rukurikiranira hafi ibyaha mu gace ka Minneapolis. Ayo makuru agaragaza ko Mayanja yafashwe na Polisi ya […]
Burkina Faso: Abanyamakuru boherejwe mu myitozo ya gisirikare

Abanyamakuru barenga 40 bo muri Burkina Faso baturutse mu bitangazamakuru bya leta n’ibyigenga barangije amasomo ya gisirikare, yasobanuwe n’ubutegetsi buriho nk’ “inshingano z’umuturage ukunda igihugu”, kandi biteganyijwe ko bizaba igikorwa ngarukamwaka. Nubwo gahunda nk’iyo yagizwe itegeko umwaka ushize ku banyeshuri batsinze ibizamini bya leta benda kujya muri kaminuza, mu gihe igihugu kirimo kurwana n’imitwe y’Abajihadiste, […]
Gasabo: Urukiko rwakatiye umugore wari ukurikiranweho kwica umugabo we

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo muri iki cyumweru rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo umugore w’imyaka 45 y’amavuko wari ukurikiranweho kwica umugabo we amunigishije igitambaro nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru. Icyaha cyakozwe ku itariki ya 30 Mata 2026 ahagana saa tatu z’ijoro mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima, Akagari ka Nyabagendwa, Umudugudu wa Mukoma ubwo umugabo we bamusangaga […]