Umuyobozi muri perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere yatangaje ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu atacyitabiriye inama yagombaga kumuhuza na perezida Obama, ndetse akanasubika uruzinduko yateganyaga gukorera muri Amerika mu mpera z’uku kwezi.
Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko Israel ari yo yatanze igitekerezo cyo kubonana hagati y’aba bayobozi bombi hagati y’itariki 17 na 18 Werurwe, ubuyobozi bwa Obama nabwo bwemera ko bazabonana ku itariki imwe muri izi.

Umuvugizi w’inama y’igihugu y’umutekano, Ned Price, avuga ko imyiteguro y’iyi nama yari igeze kure, ariko batunguwe no kumva mu itangazamakuru ko Minisitiri w’Intebe wa Israel yafashe icyemezo cyo gusubika uyu mubonano nk’uko VOA dukesha iyi nkuru ivuga.
Ibi bije mu gihe visi perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden ateganya gusesekara Imuri Israel kuri uyu wa Kabiri, mu rugendo akomeje kugirira mu Burasirazuba bwo Hagati. Biteganyijwe ko agomba kubonana na perezida wa Israel, Shimon Peres, ndetse akaba yanateganyaga kubonana na Netanyahu kuri uyu wa Gatatu.

Biden yatangiriye uruzinduko rwe kuri uyu wa Mbere mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE), aho yasuye ingabo zo mu kirere za Amerika ziri ku birindiro bya Al-Dhafra, aho yatangarije ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakuramo umutima Islamic State zarangiza zikayisenya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


