Uwari umukinnyi wa Football mu makipe yo mu Rwanda asigaye amurika imideli

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Rutahizamu ukomeye wa Kibuye FC, Zebre FC , Kiyovu na FC Vaajakoski yo muri Finlande Nkunda Papy asigaye amurika imideli aho asigaye atuye muri Finlande, akabifatanya no kwiga ndetse no gukina umupira w’amaguru mu cyiciro cya kabiri.
Ubwo yaganiraga na Radio 10, Nkunda wabaye umwe mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi ubwo yakiniraga ikipe ya Kibuye FC ndetse no mu gihe yakiniraga Kiyovu Sports, yavuze ko ubu asigaye amurika imideri abifatanyije no gukina umupira mu cyiciro cya kabiri muri Finlande.

nkunda
Ndunda Papy mu gikorwa cyo kumurika imideri muri Finlande

Nkunda Papy yavuze ko Umwarimu ari we wabimushishikarije nyuma yo kubona ukuntu akunda kwambara ajyanishije akaberwa.
Ati “Umwarimu wanjye unyigisha isomo rya ‘Marketing’ ni we wabinshishikarije, nyuma ambwira ko akunda uko nambara n’uburyo njyanisha, nyuma undi mu ‘entrepreneur’ anyandikira ambaza niba nshobora gukorana na we.”
Avuga ko yatangiye gukora uwo mwuga mushya muri uyu mwaka, gusa ngo ntiyari yarigeze anarota mu nzozi ze ko yazaba Umunyamideli, ariko ubu ngo arabikunda ku buryo yumva yifuza no gutera imbere akava kurwego agezeho ubu.
Ati “Ubu navuga ko bitarafata neza, ariko wenda muri future (mu gihe kizaza) kuko ni bwo tugitangira. Usibye gukunda kugaragara neza ntago nigeze narota kuba model (Umunyamideli) kuko football ni yo yambaga mu mutwe.”
Nkunda avuga ko imiterere y’ikirere cya Finland nayo imufasha guhuza ibyo bikorwa bye, kuko umupira bakora imyitozo mike, bityo nyuma y’ishuri akabona umwanya wo kwitoza hamwe n’abandi banyamideli.
Ati “…Kenshi ino aha bitewe na winter (igihe cy’ubukonje bukabije) itwara igihe kirekire, ibibuga byo hanze ntibikunze kuboneka, bigatuma dukora imyitozo (y’umupira w’amaguru) amasaha make, nyuma y’ishuri ubwo nkabona umwanya wo kwitoza (kumurika imideli).”
Papy Nkunda yakiniraga ikipe yitwa FC Vaajakoski yo mu cyiciro cya kabiri, ariko amasezerano yari afitanye na yo yararangiye, ubwo bazaba batangira umwaka w’imikino muri icyo cyiciro ashobora kwerekeza muri FC Blackbird ari na yo ubu akoreramo imyitozo.
Nkunda yabaye rutahizamu amakipe akomeye yatinyaga ubwo yari muri Kibuye FC mu mwaka wa 2008 ari na wo wa mbere yakinnye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, mu 2009 yerekeza muri Zebre FC (ubu isigaye ari Gicumbi FC), ahita ajya muri Kiyovu Sports kuva mu 2010 kugeza mu 2012.
Mu ntangiriro za 2013 Nkunda Papy yari yatangiye gukora imyitozo muri APR FC, ariko ahita yimuka ajya gutura muri Finland muri Mata, aho yahise ajya mu ikipe yitwa FC Vaajakoski Jyvà¤skylà¤, akaba yari amaze kuyikinira imyaka ibiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *