Mu gihe twizihiza Umunsi w’Umugore mu Rwanda dufite byinshi twishimira — Gasinzigwa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 08 Werurwe, Isi yose irizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, umunsi washyizweho n’Umuryango washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu 1972. Mu Rwanda naho uyu munsi urizihizwa buri mwaka, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twimakaze ihame ry’uburinganire turushaho guteza imbere umugore.”

Ni muri urwo rwego minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yifurije Abanyarwanda muri rusange Umunsi mwiza w’Umugore, mu ijambo minisitiri Oda Gasinzigwa yageneye uyu munsi, akaba yavuze ko uyu munsi ari umwanya wo kwishimira ibimaze kugerwaho mu guteza imbere umugore mu nzego zose, kurebera hamwe imbogamizi zigihari ndetse no kuzishakira igisubizo.

Minisitiri Gasinzigwa yavuze ko uyu mwaka mu Rwanda twizihiza uyu munsi mu nsanganyamatsiko igira iti: “Twimakaze ihame ry’uburinganire turushaho guteza imbere umugore.” , avuga ko mu gihe mu Rwanda twizihiza uyu munsi mu Rwanda hari byinshi bishimira nk’Abanyarwanda, ariko by’umwihariko abagore.

oda

Kimwe mubyo Abanyarwandakazi bishimira n’uko kuri ubu ari benshi mu myanya ifata ibyemezo mu nzego zitandukanye z’imiyoborere, guhera ku mudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu, by’umwihariko abagore bakaba baragaragaje urwego bagezeho mu kumenya kwihitiramo ubuyobozi bubabereye, aho byagaragariye mu ruhare rukomeye bagize mu itora ry’ivugurura ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda binyuze muri referandumu ndetse no mu matora y’inzego z’ibanze, n’ibyiciro byihariye aheruka.

Mu Rwego rw’ubukungu nk’uko minisitiri Gasinzigwa akomeza avuga, ngo abagore bitabiriye kujya mu mishinga iciriritse ndetse banatinyuka gukora imishinga minini ibafasha gutera imbere bakanatanga akazi ku bandi Banyarwanda batagafite. Abagore kandi ngo bitabiriye gahunda zitandukanye bashyiriweho n’igihugu zirimo Girinka, Ubudehe, VUP, serivisi z’imari zirimo Umurenge Sacco, ndetse n’ikigega BDF gifasha abagore kubona ingwate n’izindi gahunda zose zabafashije kwikura mu bukene.

Madamu Gasinzigwa yakomeje avuga ko iterambere ry’umugore mu Rwanda rigaragara mu nzego zose z’ubuzima, ndetse u Rwanda rukaba rwarabereye amahanga urugero benshi bakaba baza kurwigiraho.

Muri iri jambo minisitiri Gasinzigwa yasoje ashimira ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na perezida wa repubulika, Paul Kagame wahaye agaciro umugore kugirango nawe agire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ngo nubwo hari byinshi byishimirwa, urugendo rwo guteza imbere umugore rurakomeje, nk’uko insanganyamatsiko yatoranyijwe ibivuga, bakazakomeza guharanira ko intambwe imaze guterwa itazasubira inyuma abafite intege nke bakomeza gushyigikirwa kugirango nabo bazamuke nk’abandi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *