Nyuma y’aho amakuru atangiye gukwirakwira mu duce twa Goma n’agace gato ka Rubavu ko ikirunga cya Nyiragongo kiri hafi kongera kuruka, abaturage b’utu duce twombi cyane cyane muri Goma bari kudagadwa bashaka uburyo bahunga.
Ku munsi w’ejo muri Goma abacuruzi bafunze imiryango abaturage basanzwe nabo bafata inzira bajya guhungira muri Kitshanga iri muri territoire ya Rutshuru.

Abategetsi ba Goma muri iki gitondo batangiye guhamagara abaturage babasaba kugaruka mu byabo kuko iki kirunga nta gahunda gifite yo kuruka vuba aha.
Radio Okapi yaganiriye n’abahanga mu gupima ibirunga ba Goma ku mugoroba w’ejo bari babwiye iyi radio nta kuruka kuriho ku kirunga cya Nyiragongo.
Ngo kuva ku itariki ya 28 Gashyantare 2016 nibwo batangiye igikorwa cyo gupima ibikorwa bigaragazwa n’agasongero k’iki kirunga cya Nyiragongo.

Aba bahanga basabye abaturage kutagira ubwoba ahubwo bagakomeza bisanzwe imirimo yabo kuko nta kirunga kiri hafi kuruka muri aka gace.
Aba bahanga kuwa mbere mu masaha y’ikigoroba bayobowe na Feller Lutahichirwa batangaje ku mugaragaro raporo y’ibikorerwa kuri Nyiragongo bavuga nta kibazo kiri kuri Nyiragongo.
Iki kirunga cya Nyiragongo muri 2002 cyararutse cyangiza byinshi mu mujyi wa Goma na Rubavu. ½ cya miliyoni y’abaturage bahunga Goma naho abahitanywe nacyo umubare wabo nturatangazwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


