U Rwanda ruherutse gutangaza ko rwikuye mu masezerano y’inyongera y’Urukiko Nyafurika rurengera Uburenganzira bwa Muntu n’abantu ruri I Arusha muri Tanzania. Ayo masezerano yemerera abantu cyangwa imiryango itegamiye kuri leta kuregera uru rukiko nta handi baciye.
Icyemezo cya leta y’u Rwanda cyaje habura iminsi micye ngo ubujurire bwa Ingabire Victoire butangire kumvwa, aho byari biteganyijwe ko buzumvwa kuwa 03 Werurwe 2016, aho yaregaga leta y’u Rwanda kumufunga kumufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ingabire Victoire wakatiwe n’urukiko rw’ubujurire mu Rwanda igifungo cy’imyaka 15 azira ibyaha birimo ubugambanyi no gupfobya jenoside, avuga ko uburenganzira bwe bw’ibanze bwahonyowe, agasaba urukiko nyafurika ko urubanza rwe rwasubirwamo ndetse gahabwa indishyi.
Urukiko nyafurika ubusanzwe rushobora kuregerwa na komisiyo nyafurika z’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibihugu, ariko n’abantu basanzwe n’imiryango itegamiye kuri leta bashobora kurwitabaza bidasabye ko bahabwa uburenganzira na za leta nk’uko amabwiriza avuga.
Aya mabwiriza rero bivugwa ko u Rwanda rwashyizeho umukono mu 2013 niyo u Rwanda rwaje kwamagana nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga, mu gihe haburaga iminsi ngo ubusabe bwa Ingabire bwo gusubiramo urubanza rwe butangire kumvwa.
Nk’uko bitangazwa n’uwunganira Ingabire Victoire mu mategeko, Caroline Buisman, ngo ni ku itariki ya 01 Werurwe u Rwanda rwatangaje ko ruvuye muri ayo masezerano y’inyongera y’urukiko nyafurika ndetse runasaba ko ikibazo cya Ingabire ndetse n’abandi gihagarara.
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda ariko yavuze ko kuva muri aya masezerano ntaho bihuriye n’ikirego cyari cyatanzwe na Ingabire Victoire. yakomeje agira ati “Impamvu ni uko byagaragaye ko hari abahamwa n’ibyaha bya Jenoside, cyangwa abahunze ubutabera bitwaza ariya masezerano bagahabwa umwanya mu rukiko ngo uburenganzira bwabo burengerwe, twanzuye ko asubirwamo kugirango akoreshwe icyo agamije.

Mu itangazo ryohererejwe urukiko, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda yavuze ko mu masezerano yo 2013, u Rwanda rwasinye hatarimo guha umwanya cyangwa kwakira ikirego cy’uwahamijwe ibyaha bya Jenoside cyangwa uwahunze kubera byo.
Ku rundi ruhande ariko Florent Geel, umuyobozi mu biro byo muri Afurika by’Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, FIDH, yavuze ko iki cyemezo u Rwanda rwagifashe kubera ko ibyo Ingabire yasabaga bitarushimishije.
FIDH ikaba nayo yari yaratanze ikirego muri uru rukiko irega u Rwanda kubangamira ubwisanzure bwo kwishyira hamwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



