Abanyarwanda bane bafatanwe ibiro 70 by’amabuye y’agaciro bari bibye muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Urwego Rushinzwe kurwanya forode z’amabuye y’agaciro (CNLFM) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rutangaza ko rwafashe abantu bane batatangajwe amazina, bari bibye ibiro 70 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan.

Aba bantu ngo bavaga mu gace ka Rubaya, bafatirwa muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuyobozi mukuru w’uru rwego, Daniel Ngoy atangaza ko aba bantu bari bahishe ayo mabuye mu makote yabo ngo bigaragara ko ari ayabugenewe ku buryo utapfa kurabukwa ko arimo imari.

Nk’uko Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo binjiye muri Congo ku wa Mbere w’iki cyumweru, bafashwe barimo kugaruka mu Rwanda, ngo bafatirwa ku mupaka wa Rutoboko.

Uyu muyobozi avuga ko aba bantu mu bigaragara bibye amabuye menshi muri Congo, ko pasiporo zabo zigaragaza ko bagiye binjira muri Congo inshuro nyinshi cyane, agakeka ko ariyo mayeri bakoreshaga basahura umutungo w’igihugu.’

Yagize ati “ Amabuye yacu yarayogojwe, niba buri munsi ari 70kgs bya coltan bisohoka muri ubu buryo, nta kirenze kiruta iki, uvuze ibiro 70 umuntu yatekereza ko ari urwenya, ariko ukubye inshuro 10 mu kwezi kumwe wasanga harimo toni, ntabwo agaciro kajya munsi y’ibihumbi 100 by’Amadolari, ni ukuri!”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ari umutungo w’igihugu uhahombere ubarirwa muri za miliyari zisaga 50 z’amadolari ku mwaka.

Mu Ukuboza umwaka ushize, nabwo ngo hafashe imodoka zari zipakiye amabuye y’agaciro ziyavanye muri Congo ziyajyanye mu bindi bihugu, muri zo ngo harimo iz’imiryango (ONG), iperereza rikaba ririmo gukorwa ngo hamenyekane abari inyuma y’ubwo bujura.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *