Abahanzi 5 bapfuye amarabira bari ku rubyiniro mu mwaka wa 2017

Sangiza iyi nkuru

Mu mwaka wa 2017 hari byinshi byabaye mu myidagaduro hirya no hino ku Isi, gusa bimwe muri byo ntibizibagirana bitewe n’uburemere bwa byo, aha turavuga ku bahanzi babuze ubuzima bwabo mu gihe bahaga ibyishimo abafana babo.

1.Bishnu Bhakti Phuyal

images 1

Uyu yari umuhanzi mu bijyanye no gukina amakinamico (Drama) ukomoka mu gihugu cya Nepali, Ku wa 3 Mutarama 2017 yapfuye amarabira ubwo yari imbere y’imbaga yari imuhanze amaso, akina ikinamico mu gace kitwa Kathmandu muri icyo gihugu.

2.Sib Hashian

0501 sib hashian getty 4

Sib Hashian yari umubyinyi kabuhariwe muri Boston, tariki 22 Werurwe 2017 yasezeye ku Isi ubwo yituraga hasi ari kubyina agahita apfa.

3. John Tailor

john taylor 20900297 1 4022

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza,   ubwo yaririmbaga mu iserukiramuco ryari ryabereye mu Bufaransa mu gace kitwa Segre ku wa 17 Nyakanga 2017, yafashwe n’indwara y’umutima ahita yikubita hasi ashiramo umwuka.

4. Barbara Weldens

1.11155119

Umuririmbyikazi w’Umufaransakazi wari ukunzwe cyane wapfuye ubwo yaririmbaga mu rusengero rw’ahitwa Goudron ho mu Bufaransa ku wa 19 Nyakanga2017, uyu na we yapfuye urupfu rwatunguye benshi mu bari aho.

5. Laudir de oOiveria

Laudir

Yari Umunya Brazil, ubwo yari mu gitaramo i Rio de Janeiro ku wa 17 Nzeri 2017, yafashwe n’indwara y’umutima azenguruka rimwe ahita arambarara ku butaka na we apfa uko.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Kabageni Aline/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *