Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda riravuga ko ryitegura gukora imyigaragambyo mu mutuzo ku nteko ishinga amategeko kubera ko leta y’u Rwanda yanze gusubiza ibyifuzo byabo.
Ibi ni ibikubiye mu nyandiko yasohowe nyuma yo gukora inama ya bureau Politique yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Iri shyaka rivuga ko ryandikiye inteko ishinga amategeko risaba ko amatora akorerwa ku mpapuro yavugururwa akajya akoreshwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ryari ryasabye nanone ko uburyo ubwisungane mu kwivuza (buzwi nka mutuelle de santé) butangwa nabyo byavugururwa abafite ubu bwishingizi bakaringanizwa kimwe n’abandi bafite ubundi ubwishingizi mu kwivuza.

Iri shyaka risaba nanone ko abakoresha ubwisungane mu kwivuza bakwemererwa kwivuza indwara zose kuko hari zimwe mu ndwara batavurwa.
Ngo ibi n’izindi ngingo zikubiye mu nyandiko zasohoye nyuma y’iyi nteko rusange nizidashyirwa mu bikorwa ngo iri shyaka rizakora imyigaragambyo mu mahoro ku nteko ishinga amategeko.
Gusa iri shyaka ntirivuga igihe iyi myigaragambyo izabera igihe izatangirira n’igihe izasorezwa.
Ku ruhande rwa leta y’u Rwanda, Hon Donatille Mukabalisa Perezidante w’inteko ishinga amategeko , ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 8 Werurwe 2016 yabwiye Radio KFM ko inteko ishinga amategeko itirengagije ubusabe bw’ishyaka democratic Green Party ko ahubwo hari gahunda nyinshi z’akazi n’ubusabe bwinshi byose bigomba kubahirizwa kandi akazi ka buri munsi k’inteko ntigapfe.
Hon Donatille Mukabarisa avuga ko ibaruwa y’ishyaka Democratic Green party of Rwanda izasubizwa mu gihe cya vuba hakurikijwe uko amabaruwa yandi yandikiwe inteko yagiye akurikirana ndetse na gahunda isanzwe y’akazi k’inteko.
Gusa yirinze gutangaza umunsi iyi baruwa izasubirizwa.
Iyi baruwa ivugwa aha yari yarandikiwe inteko ishinga amategeko ku itariki ya 10 Gashyantare 2016. Icyo gihe iri shyaka ryandikiye nanone komisiyo y’igihugu y’amatora. Komisiyo y’amatora yashubije iri shyaka ivuga ko ibyifuzo byaryo bidashoboka.
Ubu inteko ishinga amategeko niyo itegerejwe ngo itange igisubizo cyayo kuri ibi byifuzo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / Bwiza.com


