Burundi: Abaturage bazindukiye mu gikorwa cy'amatora ya kamarampaka- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018, Abarundi babukereye bitabira amatora ya Kamarampaka, batora YEGO na OYA, ngo Itegeko Nshinga ry’u Burundi ribe ryahindurwa cyangwa rigume uko ryari risanzwe.

Abitabiriye amatora hagaragayemo n’umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza n’umufasha we Denise Nkurunziza, batonze umurongo nk’abandi baturage ku biro by’itora bya ECOFO muri komini Buye.

p1

BBC itangaza ko aya matora yagaragayemo umubare munini w’urubyiruko. Ubuzima mu Mujyi wa Bujumbura ngo busa nk’ubwahagaze kuko ibikorwa by’ubucuruzi mu gitondo cy’uyu munsi byahagaze, harimo gutambuka abashinzwe umutekano n’abantu bake cyane.

p3
Nta bantu benshi barimo gutambuka mu Mujyi wa Bujumbura

p4 p5

ngaga
Aha ni ku ishuli Saint Benoit mu Ngagara, ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo imirongo yari miremire
ngoz
Aha ni ku biro by’itora bya Ngozi II, abaturage babukereye

Dore bimwe mu biteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *