Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018, Abarundi babukereye bitabira amatora ya Kamarampaka, batora YEGO na OYA, ngo Itegeko Nshinga ry’u Burundi ribe ryahindurwa cyangwa rigume uko ryari risanzwe.
Abitabiriye amatora hagaragayemo n’umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza n’umufasha we Denise Nkurunziza, batonze umurongo nk’abandi baturage ku biro by’itora bya ECOFO muri komini Buye.
BBC itangaza ko aya matora yagaragayemo umubare munini w’urubyiruko. Ubuzima mu Mujyi wa Bujumbura ngo busa nk’ubwahagaze kuko ibikorwa by’ubucuruzi mu gitondo cy’uyu munsi byahagaze, harimo gutambuka abashinzwe umutekano n’abantu bake cyane.



Dore bimwe mu biteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi






