Burundi: Impuguke za ONU zaje mu iperereza zarashimwe zirananengwa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Werurwe 2016 nibwo impuguke 3 za ONU zaje mu Burundi gukora iperereza ku bwicanyi buhakorerwa zashojwe imirimo yabo y’icyiciro cya mbere. Zishimirwa kuba zaragaragaje ko mu Burundi hari ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu ariko na none zikanengwa kuba zitarasuye ahari ibyobo rusange bishyinguyemo abantu n’imiryango y’abafunzwe n’inzego z’ubutasi.

Burundi
Umugabo wahungaga urugomo muri Quartier Cibitoki. Icyo gihe abantu 7 barimo umupolisi umwe hari ku itariki 1 Nyakanga 2015.

Izi mpuguke zabonanye n’abanyapolitiki batandukanye ndetse na societe civile. Intego nyamukuru y’ubu butumwa yari ukugaragaza ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu mu Burundi n’ababigiramo uruhare.
Maya Sahli Faded ubwo yaganiraga na Jeune Afrique yavuze ko haba hakiri kare kugaragaza amazina y’abagize uruhare mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu.
Nanone kandi undi mu bagize iri tsinda Christof Heyns , yavuze ko biboneye neza ko ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu byagaragaye mu Burundi. Ibikorwa byinshi bikaba byaricaga nkana amategeko ndetse nihagira ababikurikirana.
Yavuze ko abategetsi benshi biyumvishaga ko batewe n’umuryango mpuzamahanga.
Izi mpuguke zavuganye n’abagize societe civile ndetse n’abayobozi b’inzego z’abihayimana mbere y’uko basura gereza ya Gitega ahafungiye abasirikare n’abasivile bashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi mu kwa gatanu k’umwaka ushize.
Izi mpuguke ntizigeze zigira ubushake bwo gusura kasho zifungiyemo abatawe muri yombi n’inzego z’ubutasi z’igihugu ahavugwa cyane ko habereye iyangizwa ry’uburenganzira bwa muntu nk’uko byatangajwe.
Izi mpuguke kandi zivuga ko zitabashije gusura ibyobo rusange bishyinguyemo abantu bavuga ko batabwagamo n’inzego z’iperereza. Nanone kandi ntizabashije kuganira n’imiryango ivugwaho ko yahohotewe ikabuzwa uburenganzira bwayo.
Kuri izi nzego zirengagijwe Maya Sahli — Fadel yavuze ko bizitabwaho mu cyiciro gikurikiyeho ubwo bazaba bavuye kuri batatu bageze ku 9. Gusa hakenewe ko inzego z’ubutegetsi mu Burundi zibemerera gutangira iki cyiciro cya 2.
Gusa yizera ko nyuma ya raporo mu magambo bazatanga mu kanama gashinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri ONU ku itariki ya 21 Werurwe 2016 aribwo hashobora gufatwa umwanzuro w’uko bakomeza iri perereza cyangwa bakarireka.
Izi mpuguke zashyizweho na ONU hashingiwe ku mwanzuro w’uyu muryango wo ku itariki ya 17 Ukuboza 2015. Izi mpuguke zikaba zari zahawe iminsi 8 y’imirimo yari igamije gukora iperereza ku bikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu mu gihugu cy’u Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *