Umupasiteri yari yivuganywe n’abayoboke be, polisi irahagoboka

Sangiza iyi nkuru

Umuvugabutumwa muri Uganda witwa Dan Mubiru ari mu bwihisho nyuma y’uko abayoboke b’itorero rye, Jerusalem Miracle Centre bamugabyeho igitero n’uburakari bwinshi kubw’amahirwe polisi ikahagoboka bataragira icyo bamutwara ariko bakangiza byinshi.

Aba baturage batewe uburakari n’uko uyu wari umuyobozi wabo yashize irindi torero ryitwa Bethsaida Miracle Centre aho bamwe mu bo bakorana mu buyobozi bari banatangiye kugenda bimuriramo ibikoresho byo mu rusengero rwa mbere rwihishwa abayoboke batabimenyeshejwe.

Aba baturage bavuga ko umuyobozi wabo ari umunyabinyoma kuko atigeze ashaka kubabwiza ukuri ngo banamenye niba ubutaka bakoreraho atari ubwabo bityo bakaba bamushakaga ngo bamuhate ibibazo ku gushaka kwimuka akabata kandi bari bamaranye imyaka isaga 5 bakorana.

Umuvugizi wa polisi muri kariya gace, Francis Yesamu avuga ko aba baturage bagabanyije imvururu muri ako gace ari uko hifashishijwe ibyuka biryana mu maso ndetse no kurasa mu kirere, bamwe muri bo bakaba banatawe muri yombi.

Kugeza ubu ibikoresho byose byo mu nsengero uko ari 2 byahise bipakirwa na polisi irabitwara kugeza igihe ikibazo kizakemukira

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *