Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we Emmanuel Macron, bitabiriye Inama ya ‘Viva Tech’aho ibigo bisaga 60 harimo n’ibyo mu Rwanda byamuritse ibyagezweho mu ikoranabuhanga.
Aba bakuru b’ibihugu byombi beretswe umushinga w’ikoranabuhanga witwa ‘Kigali Innovation City’ugamije gutanga abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga haba mu Rwanda no ku isi yose.
Biteganyijwe ko Kagame asoza uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Bufaransa kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Gicurasi 2018.
Perezida Kagame yageze mu Bufaransa mu minsi ibiri ishize mu aho yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga by’umwihariko ku Iterambere ry’Ibigo bito izwi nka VivaTech.
Muri uru ruzinduko kandi umukuru w’igihugu yaganiriye na mugenzi we w’Ubufaransa Emmanuel Macron ku bijyanye no gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi umaze igihe kinini udahagaze neza.



Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com
Photo:Village Urugwiro


