Nyagatare: Bane batawe muri yombi bazira gucuruza magendu no gutanga ruswa

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’Igihugu mu murenge wa Rwempasha, mu karere ka Nyagatare yataye muri yombi abagabo bane bakekwaho kwinjiza mu buryo bwa magendu amabaro umunani y’inkweto za caguwa maze bagashaka gutanga ruswa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Theobard Kanamugire yavuze ko Polisi yamenye amakuru ko hari ibicuruzwa bya magendu bigiye kujyanwa k’uwitwa Twagirumukiza Celestin kandi ko yasanze ari ukuri.

Yagize ati:”Polisi yabonye amakuru ko izo nkweto zitasorewe zigiye k’uwitwa Twagirumukiza, duhamagara umukozi w ’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha tujya kuzireba, tuzisanze mu nzu ye turazifata tuzishyikiriza Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (RPU) rikorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwempasha mu gihe hagikorwa iperereza”
CIP Kanamugire yasabye buri wese kwirinda magendu kuko bidindiza ubukungu n’iterambere muri rusange.

Yagize ati” agira “Amafaranga ava mu misoro n’amahooro akoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, amashuri, ibitaro n’ibindi, niyo mpamvu umucuruzi wese adakwiye gukwepa imisoro kuko bigira ingaruka ku bukungu n’iterambere muri rusange.”

Ku cyaha cya ruswa, CIP Kanamugire yibukije ko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu ikanatuma serivisi n’uburengazira bihinduka ibicuruzwa.

Ati”Polisi y’u Rwanda ntitanga serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, izitanga ku buntu, ikumira kandi ikarwanya ruswa n’ibindi byaha biyishamikiyeho.”

Ibyaha by’iyinjizwa ry’ibicuruzwa bya magendu bikomeje kugaragara cyane mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko mu karere ka Nyagatare na Kirehe.

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha undi muntu impano cyangwa indonke kugira ngo amukorere ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

YouTube player

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *