Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr.Abiy Ahmed yahaye Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri iki gihugu inka n’iyayo ndetse anamwizeza ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere Afurika.
Mu magambo ashimira Dr.Abiy, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye impano ikora ku mutima bamuhaye kubera ko inka ari akarango k’umuco ibihugu byombi bisangiye.
Ati ”Murakoze k’ubw’impano y’agatangaza mumpaye, ikora ku mutima wabo turibo kandi ni ikimenyetso cy’ingenzi mu muco wacu.Iyi nka n’umutavu wayo bigiye kunyongerera ishyo kandi bizagira umwanya wihariye”

Perezida Kagame nawe yahaye Minisitiri Abey igishushanyo kiriho ingabo irimo guhamiriza nk’ikimenyetso cy’umuntu ufite ubushobozi bwo kuyobora ariko akaba akwiye no kwishimira kubyina.
Yagize ati ”Iki ni igishushanyo cy’ingabo irimo kubyina.Iyo uri umuyobozi cyangwa ufite ishyo, uba ufite ingabo n’umutima wa kiyobozi gusa nanone ukwiriye kwishimira kubyina”

Mu rwego rw’ubufatanye,Minisitiri w’Intebe Dr. Abiy Ahmed yashimangiye ko azakomeza gufatanya na Perezida Kagame mu rwego rwo kugera ku mpumbero z’umugabane wa Afurika.
Ati ”Ni ibyigiciro kuba turi kumwe na Perezida Kagame muri Ethipia. Tuzakomeza ubufatanye kugira ngo duhindure uyu mugabane. Kagame ni imapano ikomeye Abanyarwanda bafite ndetse na Afurika muri rusange. Ayoboye Afurika mu buryo butangaje,burimo ubuhanga bwo kuyihindura mu byo kwishyira hamwe mu bukungu ndetse tunatera ikirenge mu cy’abakurambere bacu”

Perezida Kagame yageze muri Ethiopia ubwo yari akubutse mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama ya ‘Viva Tech 2018’

Perezida Kagame yakira impano nk’ikimenyetso cy’urugwiro n’ikaze mu gihugu cya Ethiopia
Perezida Kagame yasuye agace k’inganda ka Hawassa
Agace k’inganda ka Hawassa kitezweho guhanga imirimo 60,000 muri iki gihugu
Uru ni uruzinduko rwa mbere Kagame agiriye mri iki gihugu kuva uwari Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn yeguye.
Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com
Amafoto: Village Urugwiro





