Ethiopia: Minisitiri w’intebe yahaye Perezida Kagame inka n’iyayo -AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr.Abiy Ahmed yahaye  Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri iki gihugu  inka n’iyayo  ndetse anamwizeza ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere Afurika.

Mu magambo ashimira Dr.Abiy, Perezida Kagame yavuze ko  yishimiye impano ikora ku mutima bamuhaye  kubera ko inka ari akarango k’umuco ibihugu byombi bisangiye.

Ati ”Murakoze k’ubw’impano y’agatangaza mumpaye, ikora ku mutima wabo turibo kandi ni ikimenyetso cy’ingenzi mu muco wacu.Iyi nka n’umutavu wayo bigiye kunyongerera ishyo kandi bizagira umwanya wihariye”

DeESFh X4AMNgP9 1
Minisitiri w’Intebe Dr.Abiy Ahmed ashyikiriza Perezida Kagame inka n’iyayo

Perezida Kagame nawe yahaye Minisitiri Abey igishushanyo kiriho ingabo irimo guhamiriza  nk’ikimenyetso cy’umuntu  ufite ubushobozi bwo kuyobora ariko akaba akwiye no kwishimira kubyina.

Yagize ati ”Iki ni igishushanyo cy’ingabo irimo kubyina.Iyo uri umuyobozi cyangwa ufite ishyo, uba ufite ingabo n’umutima wa kiyobozi gusa nanone ukwiriye kwishimira kubyina”

DeEWL oWkAE5emf
Perezida Kagame asobanura iby’impano yageneye Dr. Abiy Ahmed

Mu rwego rw’ubufatanye,Minisitiri w’Intebe Dr. Abiy Ahmed yashimangiye ko azakomeza gufatanya na Perezida Kagame mu rwego rwo kugera ku mpumbero z’umugabane wa Afurika.

Ati ”Ni ibyigiciro kuba turi kumwe na Perezida Kagame muri Ethipia. Tuzakomeza ubufatanye kugira ngo duhindure uyu mugabane. Kagame ni  imapano ikomeye Abanyarwanda bafite ndetse na Afurika muri rusange. Ayoboye Afurika mu buryo butangaje,burimo ubuhanga bwo kuyihindura mu byo kwishyira hamwe mu bukungu ndetse tunatera ikirenge mu cy’abakurambere bacu”

DeCDnnyWkAASoPg
Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Intebe wa Ethipia, Dr.Abiy Ahmed

Perezida Kagame yageze muri Ethiopia ubwo yari akubutse mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama ya ‘Viva Tech 2018’

 

DeCDnlPXUAAbtm4
Perezida Kagame ubwo yakirwaga muri Ethiopia

DeDTrgfWsAADGSQ

Perezida Kagame yakira impano nk’ikimenyetso cy’urugwiro n’ikaze mu gihugu cya Ethiopia

DeDTrgOWkAM ia9 1

Perezida Kagame yasuye agace k’inganda ka Hawassa

DeDTrgaWkAAMRh5

Agace k’inganda ka Hawassa kitezweho guhanga imirimo 60,000 muri iki gihugu

Uru ni uruzinduko rwa mbere Kagame agiriye mri iki gihugu kuva uwari Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn yeguye.

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

Amafoto: Village Urugwiro

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *