Igihugu cy’u Burundi, kimwe muri bitandatu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, gishyirwa ku isonga mu kuba kidindiza imikorere y’uyu muryango bitewe n’ibirarane, kutitabira inama,…
Ku mafaranga agera ku miliyoni 113 z’amadolari y’Abanyamerika uyu muryango wari wateganije gukoresha mu ngengo y’imari y’uno mwaka uzarangira mu kwezi kwa karindwi, buri gihugu cyose kiri muri uyu muryango cyagombaga gutanga miliyoni zirenga umunani, andi akazava mu baterankunga bawo ariko u Burundi, nta faranga na rimwe ngo bwari bwatanga, ahubwo burimo n’ibirarane.
Nk’uko VOA ibitangaza, ngo mu bihugu bitandatu bigize EAC, Tanzaniya niyo imaze gutanga menshi aho imaze gutangaza 97% by’ayo igomba gutanga, Uganda yatanze 79%, ikurikirwa n’u Rwanda rwishyuye 67%. Sudani y’Epfo imaze kwishyura 12%, mu gihe u Burundi ari 0% ngo bukaba bigifite n’ibirarane by’imyaka yashize.
Mu kwezi kwa 6 umwaka ushize ngo nibwo Isabelle Ndahayo, Minisitiri uhagarariye u Burundi muri EAC yari yatangaje ko bugiye gukora ibishoboka byose ngo butange umusanze wabwo ngo bunishyure ibirarane byose.
Icyegeranyo cyashyizwe ahabona n’inama Nshingamategeko ya EAC, radiyo Ijwi rya Amerika ifitiye kopi, kigaragaza ko imyenda y’ibihugu bitishyurira igihe aya mafaranga aba yaragenwe, aribyo bikomeza kudindiza iterambere ry’uyu muryango.
Ibihugu byose bigifite ibirarane bikaba bisabwa kuba byarangije kuriha imyenda yose bitarenze tariki ya 31 Gicurasi 2018, kugirango hategurwe neza ingengo y’imari ya 2018/2019. Uyu muryango ugizwe n’ibihugu bitandatu; Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya na Sudani y’Epfo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter


