Kuki televiziyo ziyongera mu Rwanda ariko abazikurikira bakagabanyuka?

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe mu Rwanda televiziyo zikomeje kwiyongera, biravugwa ko gahunda zazo zituma abantu bazikurikirana bagenda bagabanyuka bigatuma hibazwa ukuntu izi televiziyo zizakomeza kubaho mu gihe zidakurikirwa kandi zungukira mu kwamamaza nyamara mu kuzishinga harashowe amafaranga atari macye.

Umunyamakuru Julliet Karitanyi, wa radio ariko akaba afite ubumenyi mu bijyanye na televiziyo no gukora filimi, avuga ko hashize imyaka 2 nta televizyo atunze kubera ko ibyo televiziyo zo mu Rwanda zerekana bitamushimisha.

Yagize ati: “Nzayigura nimbasha kubona DSTV njye ndeba gahunda mpuzamahanga nkunda”. Decodeur za DSTV zikaba zihenda ugereranyije n’izindi kubera amateleviziyo ubasha kureberaho.

1453066154Staff-of-Flash-TV-in-a-studio

Karitanyi avuga ko amakuru ayakura ku maradiyo ndetse no kuri internet. nk’uko raporo y’aho u Rwanda rugeze rurwanya ubukene yashyizwe ahagaragara mu mwaka ushize yabigaragaje, ingo zitunze televiziyo za 9.9% muri 2013/2014. Iyi mibare ngo yarazamutse ariko iracyari hasi cyane.

Naho ubushakashatsi bwa GEO Poll, ubushakashatsi bwakozwe hagamije kureba imikorere y’izi televiziyo, bwagaragaje ko televiziyo 10 za mbere mu Rwanda zarebwe cyane hagati y’Ukwakira n’Ukuboza mu 2015, TVR yaje imbere ku kigero cya 56.7%, hakurikira TV1 na 22 %, TV10 na 10,4%, Lemigo TV na 5,2%, TV% na 2,6% Canal+ na 1,2%, MTVna 0,8%, Family TV na 0,5%, France 24 na 0,3% na Citizen na 0,2%.

Bimwe mu bibazo televiziyo mu Rwanda zifite, harimo n’ikibazo cy’imyumvire, aho uwitwa Kamanzi avuga ko udashobora kubwira Umunyarwanda ko umwana ashobora kureba televiziyo ndetse akanajya ku ishuri mugitondo. Ngo bavuga ko batagura ifatabuguzi kubera ko abana baba badahari, byumvikana ko barigura ar’uko abana bari mu rugo.

Zimwe muri televiziyo zo mu Rwanda ushobora kuzikurikirana ku buntu utiriwe ugura ifatabuguzi rya buri kwezi, ariko nabwo ngo bishoboka kuri decodeurs zimwe nazo zihenda cyane muri Star Media Africa ugereranyije n’izisanzwe. Izi decodeurs za Star Media Africa ngo zigura ibihumbi 35,000 mu gihe izindi ubu ziri ku 8,500 ndetse bakanaguha ifatabuguzi ry’ukwezi ry’ubuntu.

Impuguke mu by’amatelleviziyo nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ikomeza ivuga, zivuga ko kureba televiziyo zo mu gihugu ku buntu byakongera abazikurikirana, ariko Star Media Africa yo ivuga ko zidashobora kuboneka kuri decodeurs zose kuko ari business.

plateau_tv10_rwanda_cfi

Ibi bibazo byose ariko bigaragara ko bizagira ingaruka kuri ba nyiri amateleviziyo kuko zitazabasha kwemeza abamamaza mu gihe badafite porogaramu zizatuma abazikurikirana bakomeza kwiyongera.

Umwe muri izi mpuguke witwa Ndayisaba wigeze no kuyobora televiziyo muri Tanzania, avuga ko business ya televiziyo isaba kugira abantu benshi bayihozaho amaso. Ngo iyo ubashije kugumisha amaso y’abantu benshi kuri televiziyo yawe, ngo icyo gihe abamamaza nabo bazashaka kugera kuri abo bantu wigaruriye.

Ndayisaba yakomeje avuga ko no muri Tanzania kuva bava muri analogue bakinjira muri digital abakurikirana televiziyo bagabanutse cyane kubera ko abantu badatunze za decodeurs, bituma abamamaza bashora amafaranga yabo kuri za radio, nubwo ngo mu mezi nk’atandatu ashize abakora business za televiziyo bagize ibitekerezo bishya byatuma bagarura abantu kuri za televiziyo.

Yakomeje avuga ko iyo ushoye imari muri televiziyo, uba ugomba gushyiramo ingufu, ukihangana, kandi ugahora uzana udushya hatirengagijwe ko n’ubumenyi bwisumbuye ku mikorere ya televiziyo buba bukenewe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *