Abapolisi 2 bakorera mu gace ka Kajiado muri Kenya bakurikiranyweho uruhare mu gutegura no gushaka gushyira mu bikorwa by’imihango y’ubukwe bw’umwana w’imyaka 9 y’amavuko wari ugiye gushyingirwa umusaza w’imyaka 56.
Umwe muri aba bapolisi utatangajwe amazina avugwaho kuba yarafashije abandi bantu mu gusiramura uyu mwana w’umukobwa (Female Genital Mutilation) mu gihe mugenzi we na we yagize uruhare mu gushaka kumushyingira umusaza umurusha imyaka igera kuri 47.
Aba bapolisi bombi kuri ubu bari mu maboko ya bagenzi babo, bashinjwa guhungabanya umutekano no gukora ibintu bitemewe n’amategeko, kuko bakabaye babirwanya.
Uyu mwana yagaragaye arimo kurira mu gihe imihango y’ubukwe yari irimbanyije, imiryango yose yateranye mu birori byiswe ubukwe, aho umusaza n’imyaka 56 yari agiye kumugira umugore wa 15.
The standardsmedia dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bapolisi bari ku rwego rwa Assistant Chief bagaragaye mu bikorwa binyuranyije n’amategeko bityo bakaba bagomba kubihanirwa n’amategeko.
Ni mu gihe mu bihugu bimwe na bimwe byiganjemo ibyo mu karere ibikorwa byo gusiramura abana b’abakobwa (FGM) ndetse no kubashyingira bakiri bato ari ibikorwa byahagurukiwe cyane ndetse n’imiryango mpuzamahanga ikaba ifite uruhare runini mu kubirwanya.


