“Curse of tippecano” umuvumo washyizwe kuri bamwe mu ba perezida b’Amerika bakabigenderamo-Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Curse of tippecano, ikitwa cyangwa gifatwa nk’umuvumo washyizwe kubakuru b’igihugu cya leta Zunze Ubumwe z’America, uvuga ko buri mu perezida uzajya afata ubuyobozi mu mwaka uherwa na zero, azajya aba asinyiye urupfu rwe, aho byabereye ku mugezi wa tippecano ho muri iki gihugu kijy’igihangange.

Mu mwaka wi 1840, abazungu bigaruriye ubutaka bw’abahindi bo muri amerika, nuko mu rwego rwo kubikora mu mucyo, uwari ayoboye ubwo bwoko bw’abahindi witwaga tekumse yarwanye nuwari uyoboye abazungu witwaga William Henry Hallison nuko Hallison atsinda tekumse, ibi bisobanuye ko abahindi bari batsinzwe urwo rugamba.

Intambara zose zakurikiyeho,abazungu barazitsinze ndetse tekumse waruyoboye abahindi aza kwicwa, nuko bituma abahindi birukanwa kurubwo butaka gusa ntibagenderaho,umuhindi witwaga tenskitawa aterura agira ati ‘’ mwanyiciye abavandimwe ariko namwe buri mu perezida uzajya afata ubuyobozi buri nyuma y’imyaka 20,ndetse numwaka afashemo ubuyobozi uherwa na zero,azajya aba asinyiye urupfu rwe.

William Henry Hallison yaje gutorerwa kuyobora leta zunze ubumwe z’amerika ku itariki ya 4/ 3/1841,gusa nyuma y’imisi 30 aza kwitaba imana ku itariki ya 4/4/1841 , ndetse n’abamukurikiye buri nyuma y’imyaka 20, ndetse mu mwaka batowemo uherwa na zero, bitabaga imana,aha twavugamo: perezida wa 16 wa leta zunze ubumwe z’america ABRAHAM LINCOLN watowe ku itariki ya 4/3/1860 kugeza kuri 15/4/1865, perezida wa 20 JAMES GARFIELD wayoboye kuva kuri 4/3/1880 kugeza kuri 19/9/1881,perezida wa 25 WILLIAM MC KINLEY wayoboye kuva 4/3/1900 kugeza kuri 14/9/1901,perezida wa 29 WARREN HARDING wayoboye kuva 4/3/1920 kugeza kuri 2/8/1923, perezida wa 32 FRANKLIN ROOSEVELT wayoboye kuva 4/3/1940 kugeza kuri 12/4/1945, perezida wa 35 JOHN KENNEDY wayoboye kuva 20/1/1960 kugeza kuri 22/1/1963.

abraham
ABRAHAM LINCOLN

Mu gitabo cye uwitwa William Oscar Johnson yise ‘’ZERO FACTOR’’ yagaragaje ko imfu z’aba ba perezida zose zabagaho mu buryo bujya gusa,ko abenshi bishwe barashwe ndetse ko ngo uyu muvumo wagombaga gukurikira umubare zero ariyo mpamvu igitabo cye yacyise zero factor ndetse ko uyu muvumo wagombaga kumara imyaka 140.

Imyaka 140 yari yarahanuwe na tenskitawa yarangiriye kuri Ronald Reagan watowe ku itariki ya 20/1/1980 ayobora kugeza ku itariki ya 20/11/1989 gusa nawe ntibyamworoheye kuko yarashwe ari ku butegetsi ariko ntiyapfa,gusa na nyuma ye hashize imyaka makumyabiri avuye kuboyobozi, mu mwaka wi 2000 George w. bouche nawe yaje kuraswa ubwo yari kubutegetsi,gusa nawe aza gukira.

Kuri uyu munsi wa none bamwe mu batuye isi ntibemera ko uwo muvumo wa tippekano wabayeho,bavuga ko ari ibintu bahuriranye gusa,ariko hari n’abavugako ari umuvumo koko ndetse ko ngo hari impungunge ko waba utaranarangiye.

WARREN HARDING
WARREN HARDING
JOHN KENNEDY
JOHN KENNEDY
FRANKLIN ROOSEVELT
FRANKLIN ROOSEVELT
1200px Mckinley
WILLIAM MC KINLEY
1200px James Abram Garfield photo portrait seated
JAMES GARFIELD

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Mbarushimana Africa/Bwiza.Com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *