Kubera urukundo bakunda ibiti, hari abagore bahisemo gusezerana nabyo -Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’abagore bo muri Oaxaca na Mexico bahisemo gusezerana n’ibiti nyuma yo kwiyumvamo urukundo rudasanzwe nabyo aho bavuga ko aribyiza kuko bibafasha guhagarika kubyaragura ndetse n’ihohoterwa ribakorerwa.

Ni mubirori byiswe “tree mendous” byahuruje imbaga aho abagore batandukanye bari babukereye mu makanzu yera baje gusezerana n’ibiti bikundiye. imwe mumpamvu zitangwa n’abamwe muri aba bagore basezeranye kubana akaramata n’ibiti batangaje ko ari byiza kuko bigabanya imbyaro zahato nahato bituma isi yuzura vuba.

Yagize ati”Gushakana n’igiti ni byiza kuko ni bimwe mu bituma duhagarika kubayaragura ndetse no guhagarika ihohoterwa rikorerwa abagore umunsi kumunsi”

Nubwo iri sezerano ritemewe n’amategeko gusa abantu benshi bahamyako gufata uyu mwanzuro bisaba imbaraga zidasanzwe ari nayo mpamvu ubona ko byatunguye abantu ndetse n’igihugu muri rusange.

Bahisemo kwibanira n’ibiti mu rwego rwo gutuza no kugabanya imbyaro
Urukundo bakunda ibiti ntirusanzwe

Kanda Subscribe kuri iyi channel ujye wibonera amakuru agezweho muburyo bw’amashusho

YouTube player

Soma Izindi Nkuru