Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mirenge ya Cyato na Rangiro mu karere ka Nyamasheke bavuga ko intimba ikiri yose, baterwa no kuba batarabona imibiri y’ababo bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi mirenge yombi, kugeza ubu yibukira hamwe, umwe mu baharokokeye akaba anahagarariye Ibuka muri Cyato, Munyaneza JMV, yatangaje ko ubugome bwakorewe muri aka gace bufite umwihariko.
Avuga ko bamwe batwitswe abandi bajugunywa mu mugezi wa Karundura, hakaba n’imibiri kugeza ubu yaburiwe irengero ababicaga banze kwerekana.
Yagize ati’’ Intego y’abatwicaga nyamara twari duturanye yari iy’uko nta n’umubiri w’uwishwe uzaboneka, ari yo mpamvu babatwikiraga mu mazu, abandi bakabahambirira amaboko inyuma bakajya kubaroha mu mugezi wa Karundura, ari na byo bikomeje kudutera intimba ikomeye n’ihungabana ridashira kuko tutazigera tubona iyo mibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro natwe twumve turuhutse, kuko imyinshi twasanze yarahindutse ivu indi turayibura”.
Avuga ko nubwo hari abagihanganye n’ibikomere byinshi by’imitima n’imibiri, Leta y’ubumwe ku bufatanye n’abandi baturage b’umutima muzima, bafashijwe kwiyubaka.
Umuyozi w’ishami ry’imiyoborere myiza ku rwego rw’aka karere, Mugira William, yavuze ko nta Jenoside izongera ukundi mu Rwanda kuko imbaraga zayihagaritse zikubye inshuro nyinshi, kandi ko gahunda ya ndi umunyarwanda ari nk’icyerekezo kizima ku banyarwanda Leta yafashe ituma buri wese yiyumvamo mugenzi we.
Ati “iyo twibuka gutya tuba twerekana ko twese dushyize hamwe kandi abishyize hamwe nta kibananira, banagera ku iterambere byihuse, mukaba musabwa kwirinda uwabazanamo ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa uwabameneramo ngo ahungabanye ibyagezweho n’umutekano wanyu.’’
Urwibutso rwa Jenoside rwa Yove muri uyu murenge rushyinguyemo imibiri 77 y’Abatutsi bazize Jenoside, hakaba indi kugeza ubu itaraboneka.

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com
Â



