Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Ellen DeGeneres, uzwi cyane mu kiganiro gisetsa ‘The Ellen DeGeneres Show’ gicishwa kuri televiziyo. Akaba agiye gutangiza mu Rwanda umushinga wo kubaka ikigo kizafasha mu bikorwa bya Dian Fossey Gorilla Fund byo kwita ku ngagi .
Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres, kuri uyu wa 29 Gicurasi 2018, mu biro bye, nk’uko Perezidansi y’u Rwanda yabitangaje ibicishije ku rukuta rwa Twitter.
Igira iti “Perezida Kagame yabonanye na Ellen DeGeneres ukora ikiganiro ‘TheEllenShow’ na Portia De Rossi uri mu biruhuko mu Rwanda bakaba banasuye ahazubakwa ‘Ellen DeGeneres Campus,…”.
Iki kigo kizaba kitwa ‘Ellen DeGeneres Campus’ kizafasha mu bikorwa bya Dian Fossey Gorilla Fund bimaze imyaka 50 byo kwita ku ngagi, kikaba ari impano DeGeneres yahawe n’umukunzi we, Portia De Rossi, ubu bari kumwe mu Rwanda nyuma yo guca muri Kenya.
Iyi mpano Portia De Rossi yayigeneye Ellen DeGeneres muri Mutarama 2018 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko.
Ellen DeGeneres uvuga ko yakunze inyamaswa akiri muto, ubwo yageraga mu Rwanda yanasuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 25 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ellen Lee DeGeneres w’imyaka 60 y’amavuko, akomoka muri Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari umukinnyi wa Filimi, umwanditsi, producer,… cyane cyane akaba azwi mu Kiganiro “The Ellen DeGeneres show” gica kuri televiziyo muri Amerika.







