Urukundo ruca amarenga ukamenya aho rugana, n’ubwo kumenya ikiri mu mutima w’umuntu bigoye, ariko iyo uri umuhanga gukengura umukobwa utagukunda ahubwo ushishikajwe no kukumaraho imitungo, wamutahura.
Dore ibintu bitanu bizagufasha kuba wamukengura:
1.Kwishimisha cyane: Umukobwa wakurabutsweho ifaranga, iyo ashaka kurirya neza neza, uzasanga buri gihe akumenya amatangazo y’ahazabera ibitaramo, ibirori, agace keza ko gusohokeramo, aho botsa amafi neza, aho bakira abakiriya neza,… nta munsi n’umwe uzumva akurangira aho yumvise inzu igurishwa, cyangwa ikibanza n’ibindi.
2.Utugambo turyohereye cyane : Sha umukobwa uzaba agamije kukumaraho utwawe cyangwa se ‘kugukura ibyinyo’ aka yamvugo y’ubu, ahanini uzasanga akurata ubutwari udafite, akwite cheri, chouchou, mutima, honey, bebe,… akwitetesheho bidasanzwe, mbese akwereke ko uri umuntu udasanzwe, ko uruta abandi bose, n’ushaka no kuryamana na we ntibizakugora. Ariko n’ucunga neza, umukobwa ufite urukundo, kugirango azatinyuke kukwita cheri, bizamufata igihe kirekire, kuko abanza kumara igihe agutinya, kugirango azemere ko umusohokana cyangwa ko muryamana, bizabanza kukugora.
3.Akwitaho muri kumwe gusa: Umukobwa udafite gahunda yo kugukunda, iyo muri kumwe akwereka ko mubaye mutari kumwe ko aba atameze neza, akakwereka uburyo umumara irungu, uburyo umutera umunezero…. Aha abarimo kubara inote ufite mu mufuka, ikizakwereka ko nta rukundo agufitiye, nimutandukana mutashye, kugirango azaguhamagare akubaza igihe wagereye mu rugo, cyangwa uko waramutse, biragoye. Ntibizagutangaze yongeye kuguhamagara akurangira ahandi heza muzasohokera.
4.Ashaka kumenya gahunda zawe, ize akazihisha: Bene uyu mukobwa, aba ashaka kumenya gahunda zawe z’icyumweru uko zipanze, ariko we ntabwo yakubwira izo azakina, kuko hari igihe aba atari wowe wenyine akura ibyinyo, n’ikimenyimenyi n’iyo umutunguye ahita akubeshya, wamufatira mu ikosa impaka zikaba ndende, rimwe na rimwe akaba atanagusaba imbabazi, akakureka bikaba uko byakabaye.
- Gushaka kukwinjiza muri gahunda z’imiryango: Uzasanga uyu mukobwa ashaka kukubwira uburyo iwabo babayeho, uko abayeho, uko abavandimwe be biga n’uko babayeho,…aha niho uzasanga agutuye ikibazo cy’umuryango, wamuhamagara akakwitabana agahinda ati “Cheri, ubu ndakomerewe, mama ari mu bitaro kandi ankeneyeho ubufasha kandi nta kintu mfite, ndwanaho ungurize ibihumbi…”. Nk’umusore wizeye ko ukundwa, ukaba umuhaye inote, agasubira inyuma akajya kwishimisha n’abandi aba yita ‘abacuti’ be. Ugategereza ko azakwishyura ugaheba. Ariko umukobwa ugukunda by’ukuri, aho kukuguza, yakwemera akagurisha ibye byose.
Urukundo si ibintu, uyo ukunze ukurikiye ibintu ntabwo warurambamo, niba ukunze, kunda umuntu wirengagize ibyo atunze.


