Koreya ya Ruguru iravuga ko ubu yamaze kwitegura kandi n’intwaro zayo za kirimbuzi zamaze gutegurwa ku buryo zakoreshwa. Ibi bitangajwe nyuma y’aho abasirikare hafi ibihumbi 300 ba Koreya y’epfo n’aba Leta Zunze ubumwe za Amerika bishyize hamwe bagatangira imyitozo ya gisirikare bagamije gutera Koreya ya ruguru.

Mu mpera z’ukwezi gushize leta ya Koreya ya Ruguru yari yatangiye kugerageza ibisasu byayo bya kirimbuzi yari imaze iminsi ikora. Iri gerageza leta ivuga ko ari imyitozo isanzwe ya gisirikare iyi leta irimo gutegura.
Ibitangazamakuru bya leta ya Koreya ya ruguru bivuga ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Werurwe 2016 Perezida Kim Jong Un ari kumwe na bamwe mu bategetsi b’iki gihugu bahuye n’abahanga bateguye ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi bari kumwe n’abatekiniciens mu rwego rwo kwereka uyu mutegetsi ibyo ubushakashatsi bwabo bwagezeho ku itegurwa n’iraswa ry’ibisasu bya kirimbuzi.
Ibi bisasu bya kirimbuzi byakomeje gutera ubwoba abanyamerika aho bikanga ko bashobora guterwa isaha n’isaha. Bamwe mu bategetsi ba Amerika bakaba batangiye guhumuriza abaturage babo ko ntacyo Korera yabakoraho.
David Albright ukuruye ikigo cy’ubumenyi n’umutekano mpuzamahanga muri Amerika yabwiye Televiziyo CNN ko Koreya ya Ruguru yamaze gutegura intwaro zayo za kirimbuzi.
Igitabo cyera cya Minisiteri y’ingabo muri Koreya y’epfo cyemeza ko Koreya ya Ruguru yamaze kugera ku rwego rwo gukora intwaro za kirimbuzi zo ku rwego rwo hejuru.
N’ubwo Koreya ya ruguru yageze ku rwego rwo hejuru mu bya gisirikare, ngo ntiragera ku bushobozi bwo kugaba igitero ku butaka bwa Amerika nk’uko abasesenguzi b’abanyamerika babyemeza.
Amakuru aturuka muri aka gace k’umwigimbakirwa aravuga ko ubu ingabo z’abanyamerika zamaze kwisuganya n’iz’abanya Koreya y’Epfo zigamije kugaba ibitero simusiga kuri Koreya ya Ruguru.
Umuvugizi w’igisirikare cya Koreya y’Epfo yahamije ko begeranyije umubare munini w’ingabo utarigeze ubaho batorezwa hamwe ibya gisirikare. Ngo abasirikare b’abanyamerika 17,000 bishyize hamwe n’ingabo ibihumbi 300,000 batangira imyitozo yo kwitegura kugaba ibitero kuri Koreya ya Ruguru.
Kuri iki cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2016 Koreya ya Ruguru yatangaje ko igiye kugaba igitero simusiga kuri izi ngabo zishyize hamwe za Koreya n’iza Amerika.
Umuvugizi w’igisirikare cya Koreya ya Ruguru yavuze ko iyi mitwe y’ingabo yishyize hamwe igenzurwa neza n’igisirikare cy’iki gihugu. Ngo ibyo bari gukora ni ukwendereza Koreya ya Ruguru kandi ko nibatisubiraho bazakibonera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


