Urukiko rukuru mu Rwanda rwasubukuye iburanisha ry’urubanza Bwana Jean Baptiste Mugimba aburanamo n’ubushinjacyaha ibyaha bya Jenoside. Uyu wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDR yemereye urukiko ko yari afite imigabane muri Radiyo RTLM ahakana ko atigeze ayitera inkunga mu bikorwa bya jenoside.
Ku munsi we wa nyuma wo kwiregura ku kirego cyāubushinjacyaha Bwana Jean Baptiste Mugimba uburana ibyaha bya jenoside yongeye kwibanda ku nama aregwa ko yakoresheje ku itariki 08 Mata 1994 mu Mujyi wa Kigali.
Ni inama ubushinjacyaha bumurega ko yari igamije gusaba no gutanga imbunda zo kwicisha Abatutsi mu mirenge ya Nyakabanda, Nyamirambo na Gitega muri Kigali, gushyiraho no kugenzura amabariyeri yicirwagaho abatutsi kujya mu bitero byahitanye Abatutsi, gukora amalisiti yāabatutsi bagombaga kwicwa no gutera inkunga radiyo āTelevison Libre Des Mille Collines RTLM’ mu mpine ifatwa nka radiyo rutwitsi.
Ibyo bikorwa byose Mugimba yabihakanye maze abwira umucamanza ko ku matariki aregwaho ibyaha uyu wemeza ko yari atuye mu Nyakabanda yimukiye mu Kiyovu ku buryo ngo ku itariki ya 12 Mata 1994 yari yaramaze kugera ku Gisenyi ahunga.
Ageze ku gikorwa cyo gutera inkunga āRadio Television Libre Des Mille Collinesā uregwa yemeranya bidasubirwaho nāubushinjacyaha ko yari afitemo imigabane nkāabandi.
Yagize ati ānari naratanzemo amafaranga 5000 nkāimigabane kuko hari igitekerezo ko yari radiyo televiziyo yigenga ije kunganira radiyo yāigihugu tuzi ko iyo migabane izunguka. Aho tutumvikana ni uruhare rwo kuyitera inkunga mu bikorwa bya jenosideā.
Yavuze ko mu masezerano yariho agenga imikorere ya RTLM harimo ko itagombaga kugira ibiganiro biyitambukaho bigamije kubiba urwango.
Mugimba yavuze ko ikibazo cyabaye ku bakoze kuri iyo radio yafatwaga nka rutwitsi ndetse nāabayiyoboye kuko batubahirije amasezerano bari baragiranye nāabanyamigabane.
Umucamanza Antoine Muhima yamubajije niba nyuma yāuko abakoze kuri iyo radiyo nāabayiyoboye bishe amasezerano abanyamigabane bo barasabye gusubirana imigabane mu buryo bwo kwitandukanya nāibyo yakoraga. Maze Mugimba avuga ko bitabayeho ariko akomeza gushimangira ko abari abakozi nāabayobozi ba RTLM ari bo bagombye kuryozwa ibyo yakoze.
Nkāuko VOA yakurikiranye uru rubanza ibitangaza, ngo yisunze zimwe mu manza za jenoside zaciwe nāurukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, Mugimba yavuze ko Col. Theoste Bagosora yari afite imigabane 50 muri RTLM kandi ko urukiko rwanzuye ko adashobora kubazwa ibyakozwe na yo.
Ati ā Ubu na twe dufite ikibazo cyo kuba tudashobora kurega abo bantu babikozeā Avuga ko iyo haza kubaho inama rusange ku bayikoragaho nāabanyamigabane wenda haribugire igikorwa nāabari bafite imigabane muri RTLM.
Uregwa yumvikanye yikoma umwe mu batangabuhamya bamushinja ko yari mu bashinze RTLM kuruta no gufatamo imigabane.
Mugimba aravuga ko uyu mutangabuhamya ukigizwe ibanga yakatiwe igihano cyāigifungo cya burundu kubera ibyaha bya jenoside mu gihe amategeko atamwemera nkāumutangabuhamya.
Yashatse kumugaragaza nkāumuntu utuzuye mu mutwe maze yibutsa urukiko ko yarushyikirije ifishi yo kwa muganga uwo mutangabuhamya wāubushinjacyaha ahora ajya kwivuriza mu bitaro bya Ndera. Yavuze ko bitumvikana uburyo ubushinjacyaha bukoresha umuntu nkāuwo bukakira ubuhamya bwe.
Mugimba yabwiye umucamanza mu rukiko rukuru ko uwo mutangabuhamya yahamagajwe nāurukiko rwa Arusha agezeyo ngo yiyemerera ko iyo avugana nāubushinjacyaha ibyo abubwira byose aba abubeshya.
Urukiko rwamubajije niba uwo yikoma yaba yaremeje ko yabeshye no mu rubanza rwa Mugimba. Uregwa avuga ko asanzwe abeshya maze ashimangia ko abaye ari umushinjacyaha atabaza umuntu nkāuwo kuko ngo anivuguruza buri munsi.
Yaba Faustin Nkusi ku ruhande rwāubushinjacyaha ndetse nāinteko iburanisha baribaza niba abantu bose bajya kwivuriza i Ndera amategeko abazitira gutanga ubuhamya.
Mugimba avuga ko kuba uwo ajya kwivuriza i Ndera ari kimwe, ariko bikanashimangirwa no kuba yarabwiye umucamanza i Arusha ko ibyo abwira ubushinjacyaha aba abubeshya. Ati āntatinya gukubita ibintu aho uko yiboneyeā.
Abamwunganira barimo Me Gatera Gashabana bazakomeza mu iburanisha ritaha bagira icyo bavuga haba ku byavuzwe nāubushinjacyaha nāimyiregurire ya Mugimba babijyanisha nāamategeko.
Jean Baptiste Mugimba yahoze ari umukozi muri banki nkuru yāigihugu icyarimwe nāumunyamabanga mukuru wāishyaka CDR.
Araregwa ibyaha bine bikomeye kandi bidasaza bya jenoside. Ibyaha byose araburana abihakana akavuga ko byacuzwe mu mugambi wo kumutwarira imitungo irimo amazu mu mujyi wa Kigali.
Iburanisha rizakomereza i Nyanza mu ntara yāAmajyepfo ku itariki ya 11 Kamena 2018, kuko ari ho urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha ku rwego mpuzamahanga nāibyaha byambukiranya imipaka rwimukiye.


