Dr Habineza aranenga abanyapolitiki barwanya Leta y’u Rwanda bayoborwa n’umujinya

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije ( DGPR ), Dr Frank Habineza, avuga ko kuba abarwanya Leta y’u Rwanda bari hanze bakora ibidafite ireme, ahanini ngo babiterwa n’umujinya ugeretseho amaburakindi.

Dr Habineza asobanura uyu mujinya avuga ko uterwa n’uko baba bari basanzwe bakorana na Leta iriho mu Rwanda, bahunga bakagenda barakaye, umujinya ukabakoresha, iki ngo nicyo kibazo gituma bavuga ibyo yita ‘ibidafite ireme’.

Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Dr Habineza aribaza impamvu batangiza aya mashyaka bageze hanze, kandi bakiri mu Rwanda barasingizaga Leta iriho.

Ati “Usanga benshi bayatangiza ari uko bahunze ariko mu gihe bari bahari, barasingizaga Leta bakanahohotera abatabyumva kimwe, babikorana umujinya n’uburakari bwinshi, bakumva ko umunyarwanda wese yakagombye guhunga akabasanga”.

Yihereyeho, Dr Habineza avuga ko umunyapolitiki babona atari kumwe nabo, bahita biyumvisha ko ari kumwe n’umuryango wa FPR/Inkotanyi, ibi akabifata nko kwibeshya cyane.

Agira ati “Umunyapolitike wese utari kumwe nabo bakamufata ko ari kumwe na FPR, niho bibesha cyane”.

Kayumba avuga ko ‘Green Party’ ikorera mu kwaha kwa FPR/Inkotanyi

Ubuyobozi bw’ishyaka Green Party bwagiye bwumvikana mu itangazamakuru cyane buhakana bwivuye inyuma ibyari byatangajwe na Kayumba Nyamwasa wavugaga ko rikorera mu kwaha kwa FPR/Inkotanyi.

Kuri iyi ngingo, ni naho Frank ahera avuga ko umunyapolitiki utari mu murongo umwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda bari hanze, bamufata nk’ukorana n’uyu muryango uri ku butegetsi. Avuga ko ibyo baba bavuga ari amaburakindi.

Ati “Icyo nakongeraho ni ukwo twatangiye Ishyaka mu kwa munani 2009 ari muri Leta[Kayumba], Kandi azi neza ingorane twahuye nazo, n’aho ibindi bavuga ni amaburakindi”.

Kayumba na bagenzi be bagarutse ku mikorere y’ishyaka Green Party, ubwo bashyikirizaga ikirego Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu n’ubw’Abaturage (AfCHPR) barega Leta y’u Rwanda.

Mu kirego cyabo, bavugaga ko badashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ngo perezida Kagame yiyamamarize manda ya gatatu n’izindi.

Ikindi abaregaga Leta y’u Rwanda bavugaga, bagarukaga ku busabe bw’ishyaka Green Party mu nkiko z’u Rwanda bwo gusaba ko itegeko Nshinga ritakorwaho, ko rwari urwiyerurutso kuko ngo iri shyaka ryashinzwe na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ibi Ishyaka Green party ryabiteye utwatsi rivuga ko Perezida Kagame ntaho ahuriye n’ishingwa ryaryo. N’ibirego byabo uru rukiko rwaje kubitesha agaciro umwaka ushize.

Umujinya ubafiteho ingaruko zikomeye:

Dr Habineza Frank avuga ko aba banyapolitiki barwanya Leta y’u Rwanda, umujinya ubakoresha utuma hari ibyo batageraho kandi bifuza.

Ati “Ingaruka ni uko impinduka bifuza bizabagora kuzigeraho, bikaba nko kuvunikira ubusa, ahubwo bose abari hanze badushigikiye twageza ku banyarwanda impunduka nziza kandi nta maraso twongeye kumena”.

Arakomeza avuga ko ibyo bavuga, atari uko byose biba bidafite ireme ati “ducyeneye kurwanya ruswa twivuye inyuma, gukomeza guharanira Demokorasi, kurwanya akarengane, ibi twese tubihuriyeho”.

Bamwe mu banyapolitiki bahunze bakoranaga na Leta y’u Rwanda:

1.Twagiramungu Faustin: Ubwo FPR/Inkotanyi yari imaze gufata igihugu mu 1994, Twagiramungu Faustin yahise aba Minisitiri w’Intebe, yakoranye n’iyi Leta kugeza muri Kanama 1995 , nibwo yahise ahungira mu Bubiligi, mu 2003 agaruka mu Rwanda aje kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida, atsinzwe asubirayo, nyuma ashinga ishyaka RDI Rwanda rwiza ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

2.Dr.Rudasingwa Theogene : Yabaye ambasaderi w’ u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 1996 kugeza muri 1999. Rudasingwa yigeze no kuba umunyamabanga mukuru wa FPR/Inkotanyi, nyuma yo guhunga yashinze ishyaka RNC hamwe na Patrick Karegeya, Kayumba Nyamwasa,… nyuma aza kwitandukanya naryo ashinga irye ‘New RNC’

3.Kayumba Nyamwasa :Kayumba na we yahoze ari umuyobozi ukomeye muri FPR/ Inkotanyi, yabaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, aza kuba ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, mu 2009 ahungira mu Afurika y’Epfo, ayoboka Ishyaka RNC.

4.Dr.David Himbara : Uyu mugabo na we yahoze muri FPR/ Inkotanyi, akaba yari umujyanama muri Perezidansi mu by’ubukungu, yaje guhunga na we ayoboka ishyaka RNC, ubu nawe ni umwe mu barwanya Leta y’u Rwanda bari hanze.

5.Abandi batandukanye bahoze muri FPR/Inkotanyi banabaye abasirikare bayo ubu bakaba batavuga rumwe na Leta, twavuga nka Majr Micombero, Umuhanzi Ben Rutabana, Noble Marara, Maj. Robert Higiro,…

habi
Dr Frank Habineza, umuyobozi w’ishyaka ‘Green Pary’

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *