Muhanga: Prof. Dusingizemungu yasabye abagifite umugaga muri bo kuwureka bakabohoka     

Sangiza iyi nkuru

Mu muhango wo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , baguye i Kabgayi ,Perezida wa Ibuka Professeur Mu mu isingizemungu Jean Pierre , yasabye abagifite umugaga n’ubwoba muri wo kuwureka , bakabohoka, u fite ikibazo akakivuga ,ufite amakuru akayatanga.

Prof.Dusingizemungu avuga ko kuba abantu bafite ingengabiterezo ya jenoside , baragiye babwirwa kuyigumana muri bo , atari byo kuri we ngo abona abayifite bari bakwiye kujya bayisohora , bakayigaragaza kuko gukomeza kubibika mu mitima yabo ngo nabyo ubwabyo birica.

Yagize ati” kubika umugaga mu mutima kuri njye nabigereranya n’uburozi, niba umuntu azi ahajugunywe imibiri , akabibika , bikamugumamo kugeza uyu munsi akaba akibicecetse , iyo umuntu agumanye ibintu cyane bishobora kumusohokamo neza cyangwa bikamusohokamo nabi”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko abantu bigishijwe kubika ingengabiterezo ya jenoside mu mitima yabo atari byo , ahubwo ngo bakwiye kubisohora , ufite ikibazo akakivuga , kikaganirwaho ariko kikarangira.

Ibiganiro bya Ndi umunyarwanda leta yashyizeho , kuri we ngo asanga byari igisubizo byo komorana ibikomere , abantu bakabwizanya ukuri , ariko ngo iyo babigezemo usanga abantu bicecekera , ntibavuge , ngo  uku kugumana ibintu mu mitima yabo nibyo bituma bahorana ubwoba ntibabohoke.

“Uku kuba abantu bararuciye bakarumira , kandi ni nayo ntandaro yo kuba ababyeyi usanga bacengezamo abana babo ingengabiterezo ya jenoside , ari nayo ikura ikazabyara ibintu bibi”.

WhatsApp Image 2018 06 02 at 19.22.27
Dr Bizimana Jean Damascene umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside CNLG ,avuga uburyo kabgayi yabaye indiri n’ingengabitekerezo ya jenoside

Dr Bizimana Jean Damascene , umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo yo kurwanya jenoside CNLG , avuga ko icyatumye I kabgayi haba ubwicanyi bw’indengakamere, ari uko aka gace ariko katangirijwemo ingengabiterezo ya jenoside , kuko mu icapiro rya kabgayi ari ho handikiwe urwandiko rwise manifesto de Bahutu, yari igamije kubakangurira kwanga no kurwanya Abatutsi.  “Ni agace kandi kavutsemo ababaye abaperezida babiri , Kayibanda na Mbonyumutwa ,n abo batahwemye kwangisha Abahutu ,Abatutsi.”

Dr Bizimana kandi avuga ko mu gihe jenoside yari irimo gukorwa, guverinoma yiyise iy’abatabazi , yimukiye I Gitarama , uwari umuyobozi wayo Kambanda, niho yoherezaga abaminisitiri , ngo bajye kwica hirya no hino , ari naho hatangirwaga ibikoresho byo kwica , harimo imihoro , ibisongo , amasasu n’ibindi bikoresho , byakoreshwaga bica Abatutsi. Ibi byose ngo byabaga abantu bareba ,bakicecekera.

Ubuhamya bw’abarokokeye I kabgayi , bavuga ko babaye mu buzima bubi,abari bahahungiye bari baturutse mu duce twinshi dutandukanye , buri gitondo imodoka za Onatracom zikaba zarazaga gupakira , abahahungiye zibajyanye kubicira ku Cyome,bakabaroha muri Nyabarongo.

Tariki ya 2Gicurasi 1994 ,nibwo Inkotanyi zarokoye abari basigaye bataricwa , abahiciwe Ni ibihumbi 35.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *