Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Kamena 2018, Inama Njyanama y’akarere ka Huye yatoye Uwamaliya Veneranda nk’umuyobozi w’akarere w’agateganyo.
Uwamaliya Veneranda abaye umuyobozi w’akarere ka Huye w’agateganyo, nyuma yaho ku wa 31 Gicurasi 2018, Muzuka Eugene wakayoboraga yeguye n’abamwungirije barimo Mutwarasibo Cyprien wari Umuyobozi bw’Akarere Wungirije ushinzwe ubukunga na Niwemugeni Christine wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Uwamariya abaye agiye kuri uyu mwanya, yari asanzwe ari umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.


