Perezida Kagame avuga ko bidahagije ko abagore bagaragara neza nk’abagabo babo ko ahubwo bakwiye no kwita ku buryo bagaragara kugeza no ku myumvikanire y’ijwi ryabo (tone of their voice).
Ibi yabitangaje ku wa 5 Kamena 2018, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye Inama Ngarukamwaka yâIterambere (JournĂ©e EuropĂ©enne de dĂ©veloppement) i Bruxelles mu Bubiligi.
Yagize ati âNtibihagije ko abagore bagaragara neza nkâabagabo babo gusa. Bakeneye no kwita ku buryo bagaragara kugeza no ku myumvikanire yâijwi ryabo (voice tone)â.
Perezida Kagame kandi yakomoje ku ihohoterwa rikorerwa abagore, avuga ko uyu ari umuco ukwiye gucika burundu.
Ati âUmuco wo guhohotera abagore ni nkâumusoro uhambaye ku burenganzira bwabo (âŠ) Ntibikwiye kwihanganirwaâ.
Amb. Nduhungirehe arikoma abanenga imyambarire mpenure y’abagore
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga, Ubutwererane nâIbikorwa byâUmuryango wa Afurika yâIburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier yavuze ko asanga bitajyanye nâigihe kandi ko birambiranye kubona abana  bâabakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo.
Amb. Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwa twitter yijujutira abafite imyumvire inenga abambara impenure, avuga ko ari imyumvire itajyanye nâigihe.
Yagize ati âBirarambiranye ko abana bâabakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo. Ibi ntabwo bihuye nâigihe tugezemo.â
Yongeyeho ko ikibazo kidafite abana bâabakobwa ahubwo ari abagabo birirwa babareba bagashaka kubagenera uko bambara.
Yagize ati âUfite ikibazo hano ntabwo ari umukobwa wambaye ijipo, ahubwo ni umugabo uhora umureba, akamugenzura maze akamugenera ibyo yambara. Dukeneye kurenga iyi myumvire idafututse.â
Amb.Nduhungirehe ntazibagirwa induru zavugirijwe umugore weÂ
Amb. Nduhungirehe ubwo yasubizaga uwari amubajije niba yaba yaraganiriye nâabandi bemera ko iyi myambarire yâimpenure nta kibazo kirimo, yavuze ko adakeneye ubundi buhamya burenze ibyabaye ku mugore we mu mwaka wa 2014 ubwo yari ahitwa Matheus mu mujyi wa Kigali.
Yagize atiâ Naganiriye na madamu wanjye, birampagije. Muri 2014 yavugirijwe induru nâimburamukoro muri Quartier Matheus, ziramukurikirana ari ikivunge, agomba guhungira mu iduka maze akizwa na polisi, so, nta masomo na makeya nkeneye kuri iyi ngingoâ.
Iki kibazo cyabaye ingorabahizi mu mashuri yisumbuye
Ababyeyi, abarezi nâabandi bakomeje kugaragaza ko bahangayikishijwe nâimyambarire yâabakobwa cyane cyane abiga mu mashuri yisumbuye âbasigaye bambara nkâabagiye mu biroriâ.
Umuyobozi wâIkigo cyâIgihugu gishinzwe uburezi (REB), Dr. IrĂ©nĂ©e Ndayambaje, aherutse gutangaza ko iki kibazo kibahangayikishije kandi ibivugwa nâababyeyi ndetse nâabarezi bifite ishingiro.
Yagize ati âNi ikibazo navuga ko kiduhangayikishije kuko hari aho natwe twagiye tubona abanyeshuri bambaye nkâabagiye mu birori, umunyeshuri ukabona inzara yasize amarangi atandukanye, ugutwi kuzuyeho amaherena mbese twabonye ko ari ikibazo.â
Avuga ko mu mategeko ibigo byâamashuri yisumbuye yaba aya Leta cyangwa afashwa nayo ku bwâamasezerano, bakwiye gushyiramo ibijyanye nâimyambaro ikwiye, mu rwego rwo gusigasira indangaciro nâumuco nyarwanda.
Ikibazo cyâimyambarire yâimpenure gikomeje guteza impagarara mu muryango Nyarwanda gusa abantu benshi bagifiteho imyumvire itandukanye. Bamwe baravuga bati ânihitabazwe umuco nâizindi ndangagaciro zâumuryango mugari mu kukivugutira umutiâ mu gihe abandi bavuga bati ânta kibazo kirimo kuko ni iterambereâ.
Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com



