Yanteye inda anyizeza ko tuzabana none nasanze ari umugabo ufite umugore n’abana babiri- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Mfite imyaka 26 nkaba mfite umwana w’imyaka ibiri, narangije amashuri yisumbuye, mfite akazi kantunze n’umwana wanjye ariko mfite ikibazo nshaka ko mungiraho inama.

Ntangira akazi mu mujyi wa Kigali, hari umusore twahamenyaniye, duhera ko tuba inshuti. Nta muntu n’umwe utari uzi iby’umubanzo wano ku kazi, kuko byari byaramenyekane ko ari inshuti yanjye.

Byageze aho akajya ansura mu rugo iwanjye, na njye nyuma nkajya musura iwe, kuko aho yabaga yari acumbitse kubera akazi ariko ntazi ko afite urugo mu ntara.

Twararyamanye inshuro irenze imwe, kuko nabonaga ari umusore ufite ibitekerezo wo kwizerwa. Nyuma yo kuntera inda, namubwiye ko ntwite arikanga, ati ‘ubigire ibanga’.

Uko yabonaga inda ikura, niko yagendaga asa anyikuraho, inda igize amezi 7, ahita asezera ku kazi agenda atyo ndamubura.

Nyuma naje kumenya aho yabonye akandi kazi, mpamenya narabyaye, aza kubona mugezeho, ariheba ansaba imbabazi, ambwira ko yari asanzwe afite undi mugore n’abana babiri.

Nabuze icyo nkora, anyizeza kuzajya ampa amafaranga yo kwita ku mwana buri kwezi none nabyo ntabikora kandi amafaranga ahembwa ni menshi.

Mu by’ukuri nabuze icyo nakora, kuko ubu nabonye undi mucuti ufite gahunda, arashaka ko twabana ariko akansaba kubaza guha umwa se, none nabuze icyo nkora, mungire inama, ese mushyire se?

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *