Polisi yo mu gace ka Jinja iri mu iperereza aho abapfumu babiri bashinjwa kwica umuntu bakamuka igitsina.
Aba bapfumu bashinjwa kwica mu kwezi gushize uwitwa Lekuru Sabina w’imyaka 38 y’amavuko, umurambo we ukaba warabonwe mu murima w’ibisheke.
Ubwo umurambo we wajyanwaga mu bitaro bikuru bya Jinja gukorerwa isuzuma, ngo basanze yarishwe anizwe ndetse basanga yaranakaswe ibice by’ibanga.
Viola Tabu, umuvandimwe w’uwishwe, yatangarije polisi amakuru avuga ko umunsi wa nyuma umuvandimwe we yaburiweho, yari yamubonanye n’umupfumu witwa Paul Mutakatifu bari mu modoka ifite nimero ya pulaki UAQ 667R.
Uyu mupfumu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kakira, mu gihe ategereje gushyikirizwa urukiko. Umuvugizi wa Polisi muri Kiira, Onesmus Mwesigwa avuga ko iperereza rikomeje.


